English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze Tour du Rwanda kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare mu Rwanda haratangira isiganwa mpuzamahanga rizwi nka Tour du Rwanda rizwiho gususurutsa Abaturarwanda, rizaba ribaye ku nshuro ya 38. Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 38 kuva yatangira, ikaba iya 18 kuba ibaye mpuzamahanga, nyuma yuko yakinwe bwa mbere mu 1988.

Itangira gukinwa 1988 hakinwaga uduce tubiri buri mwaka.

Abaryegukanye:

1988: Celestin Ndengeyingoma

1989: Omar Masumbuko

1990: Faustin Mbarabanyi

kuva mu 1991 kugeza mu 2000, nta siganwa ryabaye kubera ibibazo by’umutekano byari mu Gihugu, byaje kuvamo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma ya Jenoside abenshi mu bakinnyi bakinaga uyu mukino w’amagare bari barahunze, gusa ryongera gusubukurwa muri 2001.

Abaryegukanye 2001-2007:

2001: Bernard Nsengiyimva

2002: Abraham Ruhumuriza

2003: Abraham Ruhumuriza

2004: Abraham Ruhumuriza

2005: Abraham Ruhumuriza

2006: Peter Kamau. Umunya-Kenya yakoze amateka yo gutwara Tour du Rwanda ari umunyamahanga wa mbere.

2007: Abraham Ruhumuriza

 Abaryegukanye kuva muri 2008 Tour du Rwanda ibaye mpuzamahanga

2008: Adrien Niyonshuti

2009: Adil Jelloul

2010: Daniel Teklehaimanot

2011: Kiel Reijnen

2012: Darren Lill

2013: Dylan Girdlestone

2014: Valens Ndayisenga

2015: Jean Bosco Nsengimana

2016: Valens Ndayisenga

2017: Joseph Areruya

2018: Samuel Mugisha

2019: Merhawi Kudus

2020: Natnael Tesfatsion

2021: Cristián Rodríguez

2022: Natnael Tesfatsion

2023: Henok Mulubrhan

2024: Joseph Blackmore

Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2025, izatangira ku wa 23 Gashyantare igasozwa ku ya 02 Werurwe 2025, izaca mu Turere 10 two mu Ntaza zose z’u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro ya EU.

Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.

Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.

Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze Tour du Rwanda kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-21 20:54:50 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Twibukiranye-ibihe-byingenzi-byariranze-Tour-du-Rwanda-kuva-ryatangira-nabaryegukanye.php