English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Huye: Umunyeshuri ushinjwa gusambanya mugenzi we aratabaza asaba gukurikiranwa adafunzwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu maburanisha y’ubujurire bw’umunyeshuri Niyonsenga Ramadhan, wari mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye muri G.S Mwurire, usaba gukurikiranwa adafunzwe. Uyu musore w’imyaka 20 aregwa gusambanya umwana w’imyaka 17 biganaga, akamutera inda.

Mu iburanisha, Ramadhan yabwiye urukiko ko yemeye icyaha nyuma yo gukubitwa mu bugenzacyaha kandi atari yunganiwe, akemeza ko ari umwere. Umwunganizi we, Me Englebert Habumuremyi, yasabye urukiko kurekura umukiriya we kuko ubuhamya bwatanzwe bukemangwa.

Yagize ati: "Uwo mwana yari atwite inda ifite amezi arenga atatu igihe batangaga ikirego, bivuze ko batamureze ako kanya ngo hakorwe ibizamini bikenewe. Byakabaye byiza DNA ikozwe nyuma yo kubyara kugira ngo hamenyekane ukuri."

Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko ubujurire bwe butahabwa agaciro, buvuga ko iby’uko yakubiswe nta bimenyetso bifatika abifitiye. Bwanagaragaje ko Ramadhan ubwe yemeye icyaha inshuro ebyiri, akavuga uko yagiye asambanya uwo mukobwa mu bihe bitandukanye, ndetse buvuga ko uwo mwana yari yanagerageje kwiyahura amaze kumenya ko atwite.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha, aho ruzemeza niba Ramadhan azakomeza gufungwa cyangwa azarekurwa by’agateganyo. Kugeza ubu, afungiye mu igororero rya Huye.

 



Izindi nkuru wasoma

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

Impamvu Musenyeri Nshole asaba Leta ya Congo kugirana ibiganiro na M23.

Huye: Umunyeshuri ushinjwa gusambanya mugenzi we aratabaza asaba gukurikiranwa adafunzwe.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.

Rubavu: Ubukene si umurage - Minisitiri Mugenzi asaba abaturage gushora imari mu iterambere.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-19 15:10:50 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Huye-Umunyeshuri-ushinjwa-gusambanya-mugenzi-we-aratabaza-asaba-gukurikiranwa-adafunzwe.php