English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Undi muntu  mushya yanduye Marburg. Uko raporo ya MINISANTE  iteye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko  hagaragaye undi muntu mushya wanduye icyorezo cya Marburg.

MINISANTE, yagaragaje ko uyu muntu mushya wanduye, ari umwe mu bakurikiranwaga, bahuye n’uwari uherutse kwandura.

Kugeza ubu abarimo kuvurwa  virusi ya Marburg ni batatu, ndetse ntawapfuye, mu gihe uyu wanduye yabonetse mu bipimo 97 byafashwe.

Virusi ya Marburg kuva yagera mu Rwanda imaze guhitana abantu 15, mu gihe abayikize ari 47.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abahawe inkingo uyu munsi ari 55, mu gihe inkingo zimaze gutangwa muri rusange ari 1,465.



Izindi nkuru wasoma

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Kubaho ni ihame, nta muntu uzongera kuduhungabanyiriza ubumwe- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Abapolisi n’abayobozi mu Burundi batawe muri yombi bazira gushimagiza M23 muri WhatsApp

Ubumuntu buruta byose: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka 14 arera abana b’uwamwiciye umuryango



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-27 07:37:03 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Undi-muntu--mushya-yanduye-Marburg-Uko-raporo-ya-MINISANTE--iteye.php