Ubumuntu buruta byose: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka 14 arera abana b’uwamwiciye umuryango
Mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, haravugwa inkuru itangaje y’icyizere n’ubumuntu, aho Jean Bosco Nkurikiyinka, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze imyaka 14 arera abana batatu b’abagize uruhare muri Jenoside.
Mu mwaka wa 2009, inkiko Gacaca zakatiye Musonera Evode igifungo cy’imyaka 30 n’umugore we Nyirimana Margret imyaka 15, bazira uruhare mu kwica Abatutsi bo ku musozi wa Kibenga. Nkurikiyinka, umwe mu barokotse aho hantu, yari yarahungiye i Gicumbi nyuma y’uko umuryango we wishwe ugatereranywa mu Kiyaga cya Muhazi.
Nyuma y’imyaka ibiri aba babyeyi bombi bafunzwe, abana babo batatu barasigaye, batagira kivurira. Nkurikiyinka, ubwo yanyuraga ku muhungu w’imyaka 12 ahinga kugira ngo aramuke, yafashe icyemezo cyo kumujyana iwe, ndetse amukurikirana na bashiki be babiri, bose akabita abana be.
Agira ati: "Nkibona uwo mwana w’imyaka 12, numvise umutima unyuzuyemo agahinda. Ntabwo nashoboraga kwihanganira kubona abana bazira ibyaha batakoze."
Nubwo yari yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akanahura n’ubugome bwa Musonera n’umugore we, Nkurikiyinka yagaragaje urugero rukomeye rw’ubumwe n’ubwiyunge, afata icyemezo cyo kurera abana b’uwamuhungabanyije ubuzima.
Mukagasangwa Speciose, umugore wa Nkurikiyinka, yemeza ko byabakomereye cyane, kuko abo bana batotezwaga n’abo mu miryango yabo bavuga ko bazicwa nk’uko ababyeyi babo biciye abandi. “Twagize impungenge ko ayo magambo yaba intandaro yo gutandukana kwabo natwe, ariko twarushijeho kubitaho kugeza ubwo byacogoye.”
Kuri ubu, umwe muri abo bana yarangije amashuri yisumbuye, afite urugo, akanafasha barumuna be babiri binyuze mu buhinzi n’ubucuruzi. Barumuna be baracyari mu ishuri. Nkurikiyinka avuga ko uwo mukuru atabashije kwiga Kaminuza kubera ubushobozi bucye.
Musonera aracyari muri Gereza ya Nyarugenge, mu gihe umugore we yarekuwe mu 2024 akaba ari kubana n’abana babiri basigaye, nubwo Nkurikiyinka akomeza kubaba hafi.
Simion Ndamyumugabe Mukantwari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga, avuga ko igikorwa cya Nkurikiyinka cyabaye urugero rwiza, kugeza n’aho bamwe mu bakoze Jenoside baho bemeye icyaha, basaba imbabazi, banishyura ibyo basahuye.
Ibi bihuye n’imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ya 2024, igaragaza ko 99% by’Abanyarwanda biyunze, 95% biyumvamo Ubunyarwanda kurusha ikindi cyose, naho 97% bashishikajwe no kubana neza no gukorana.
Nkurikiyinka asanga ibyo yakoze ari umurage mwiza azasigira igihugu: “Ubumuntu buruta byose. Nta yindi nzira twakomeza nk’Abanyarwanda uretse ubumwe n’ubwiyunge.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show