Abapolisi n’abayobozi mu Burundi batawe muri yombi bazira gushimagiza M23 muri WhatsApp
Abantu bane bo mu muryango umwe, barimo Abapolisi babiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi, batawe muri yombi kubera ubutumwa batambukije muri group ya WhatsApp y’umuryango wabo, bwerekeye intambara yo muri DRC, aho bashimagizaga umutwe wa M23.
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, cyatangaje ko aba bantu bane bafungiye muri Gereza ya Mpimba iherereye mu mujyi wa Bujumbura.
Ubu butumwa bwanakorewe isuzumwa n’abayobozi bakuru mu Burundi, bivugwa ko aba bantu bariho bashimagiza ubutwari bw’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu gihe bizwi ko ubutegetsi bw’u Burundi bushyigikiye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi ntambara, aho bivugwa ko bwohereje abasirikare ibihumbi 10 bagiye gufasha FARDC muri uru rugamba bahanganyemo na M23.
SOS Médias Burundi ivuga ko muri aba bantu bane batawe muri yombi, barimo Abapolisi babiri, barimo Kévin Nishimwe ufite ipeti rya Lieutenant wo mu gace ka Budaketwa mu Karere ka Mabanda mu Ntara ya Makamba y’Amajyepfo, watawe muri yombi tariki 13 Werurwe 2025.
Harimo kandi Albert Ndayisaba, ufite ipeti rya Sous Lieutenant wo mu gace ka Maramvya mu Karere ka Burambi mu Ntara ya Rumonge watawe muri yombi tariki 23 Werurwe 2025.
Hatawe muri yombi kandi uwitwa Manassé Nizigiyimana, umwe mu bagize Umuryango ‘SWAA Burundi’ ufite ikigo gitanga serivisi zo gupima Virusi Itera SIDA, wo mu gace ka Budaketwa, we watawe muri yombi tariki 02 Werurwe 2025.
Nanone kandi hatawe muri yombi Jérémie Manirakiza, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB), we watawe muri yombi tariki 27 Werurwe 2025, ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye International Airport ubwo yari avuye mu butumwa muri Morocco.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show