English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kubaho ni ihame, nta muntu uzongera kuduhungabanyiriza ubumwe- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yasabye Abanyarwanda bose gusigasira ubumwe n’umutekano w’igihugu, yizeza ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi mu Rwanda, ndetse ko nta n’umwe uzongera guhungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Mata 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Musanze mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo, ruherereye mu Murenge wa Busogo.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda gishingiye ku mahoro, uburenganzira bwa muntu n'ubumwe, asaba ko ingengabitekerezo ya Jenoside ihashya burundu.

Yagize ati: "Ndabasaba gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo muharanire ubumwe bw’Abanyarwanda. Nta n’umwe uzongera guhungabanya ubumwe bwacu. Nubwo hakiri aho abarokotse bagihura n’ihohoterwa, abifite uwo mutima bakwiye kuwikuramo."

Yasabye kandi urubyiruko kugira uruhare rufatika mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko byose bitangirira mu muryango, binyuze mu burere bwiza ababyeyi baha abana babo.

Mu buhamya buteye agahinda, Nyirahonora Theophila, wavutse mu 1962, yasobanuye inzira y’umubabaro n’ihohoterwa yanyuzemo we n’umuryango we kubera ko ari Abatutsi, kugeza ubwo yahinduriye izina ku mwana w’umuturanyi kugira ngo abone uko yiga. Avuga ko uburezi bwo mu Rwanda rwa none bugendera ku burenganzira busesuye.

Ati "Ubu Umunyarwanda abayeho yemye. Nta musaba urwandiko rw’inzira ngo agende mu gihugu. FPR-Inkotanyi yaduhaye icyizere cyo kubaho.’’

Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yashimangiye ko Jenoside itazigera igira inyungu n'imwe, anashima icyemezo Abanyarwanda bafashe cyo kubaka ubumwe.

Yagize ati "Kwibuka ni ugaha agaciro abishwe, no gutekereza ku rugendo rwo kubaka ubumwe. Leta yakomeje kwita ku barokotse, ariko n’abakoze Jenoside bagomba kugerwaho n’ubutabera."

Urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo rushyinguyemo imibiri y’abantu 460, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi muri bo bariciwe kuri Paruwasi Busogo aho bari bahungiye bizeye umutekano.



Izindi nkuru wasoma

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Kubaho ni ihame, nta muntu uzongera kuduhungabanyiriza ubumwe- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Ubumuntu buruta byose: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka 14 arera abana b’uwamwiciye umuryango



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-08 17:06:09 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kubaho-ni-ihame-nta-muntu-uzongera-kuduhungabanyiriza-ubumwe-Minisitiri-wIntebe-Dr-Ngirente.php