English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Umukino wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura Victory Sports na Rayon Sports ku wa Kabiri, wasize urujijo nyuma yo guhagarara ku munota wa 26 kubera ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko ya FERWAFA, ikipe yakiriye umukino ishobora guterwa mpaga y’ibitego 3-0 igihe umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku mashanyarazi, hatabayeho ibisobanuro bifatika bitangwa mu gihe giteganywa n’amategeko.

Gusa amakuru aturuka ahizewe avuga ko itsinda ry’abatekinisiye barimo abakozi b’Akarere ka Huye ndetse n’ab’Ikigo gishinzwe ingufu muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, bari kuri Stade Huye ubwo ikibazo cyabaga. Abo batekinisiye basabwe gutanga raporo irambuye, ishobora kuzashingirwaho kugira ngo Mukura VS itabazwa igihombo cy’ihagarikwa ry’umukino.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?

Yamufungishije kubera Frw 30,000?: Inkuru y’ukuntu Mwarimu yafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-16 09:51:48 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-koko-Mukura-VS-ishobora-kudaterwa-mpaga-kubera-raporo-yihariye-yabatekinisiye.php