English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yasabye imbabazi abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo bamubazaga aho ikibazo cy’ibura rya peteroli kigeze gikemuka, ariko anavuga amagambo akomeye.

Mu ijambo rye, Ndirakobuca yagize ati: “Ndagira ngo mbanze nsabe imbabazi ariko mbere y’uko nsaba imbabazi, mbanze nshimire ababajije ibibazo bose.” Yagaragaje ko adafite inshingano zo gusubiza ibibazo byihariye birebana n’ibyiciro bimwe bya Guverinoma, avuga ko ibyo bireba abaminisitiri babifitiye inshingano.

Ku kibazo cy’ubwato bwari butwaye peteroli Perezida Evariste Ndayishimiye yari yagaragaje mu mwaka ushize, Minisitiri w’Intebe yavuze ko nta makuru abufiteho, ati: “Nta makuru mbufiteho. Nibaza ko Minisitiri ushinzwe urwo rwego we afite abahanga.”

Ndirakobuca yagaragaje ko Abarundi bamwe na bamwe bashobora kumva ko akwiye gusaba imbabazi buri gihe kubera ko yabikoze inshuro nyinshi mu bihe byashize. “Abarundi turagoye, iyo umaze kubona umuntu apfukama cyane, yicisha bugufi, hariho abashaka no kurenza urugero bati reka tumubwire yongere apfukame hano, agende asabye imbabazi.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase Daniel Ndabirabe, yavuze ko ikibazo cya peteroli kidakwiye kubazwa Minisitiri w’Intebe, anatangaza ko nubwo bavuga ko yabuze, peteroli ihari. Yagize ati: “Amakamyo yuzuye imihanda, aragenda... Peteroli iruzuye mu nzu z’abantu.”

Yongeyeho ko amadovize atari kubura ahubwo ari mu mifuka y’abantu ku giti cyabo, aho kuba muri Banki Nkuru y’igihugu.

Iyi nkuru itangaje ivuga byinshi ku mibanire y’inzego z’ubuyobozi n’uko abaturage bayakirana, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’ubukungu n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS

Tariki 13 Mata 1994: Umunsi w’ubwicanyi ndenga kamere utazibagirana mu mateka y’u Rwanda

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Ubudasa bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside bwatangaje amahanga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-12 10:40:40 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wIntebe-wu-Burundi-yanze-gupfukamira-abadepite-atanga-igisubizo-cyakuruye-impaka.php