English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwe aragwingira undi agakura neza – ababyeyi b’inyamasheke umva icyo bavuga kubana b’impanga.

 

Mu Murenge wa Kanjongo  ho mu Karere ka Nyamasheke bamwe mu babyeyi bahaturiye babyaye abana b’impanga, bavuga ko ari umumugisha udasazwe, ariko bakana komoza ku bushonozi buke  bityo bigatuma  bagorwa  no kubona byose bikenerwa ngo  abana bitabweho babwe indyo yuzuye  uko ari babiri, bityo rero bigatuma  umwe agwingira undi agakura neza.

 

Abagore bane bibarutse abana b’impanga bakaba bahuriye ku kuba umwana umwe muri bo  yaragiye mu mirire mibi bigatuma uwo bavukanye  amusiga mu mikurire ku buryo bugaragara.

Umwe muri abo babyeyi yagize ati:’’Nakoze ibishoboka byose nshaka buri kimwe cyose ariko birangira umwana wange agaragaje igwingira.’’

Nyiransabimana Valentine ati:’’ Uwo bita Gatoya  yagiye mu mirire mibi atakaza ibiro ndetse  arananuka ariko Gakuru we agaragaza imikurire, afite ibiro mbese ntakibazo afite. Akomeza avuga ko bakora ibishoboka ngo bababonere indyo yuzuye ariko  ubushobozi bukaba buke  bicyo bigatuma abana babo badakura neza.’’

 Aba babyeyi bose icyo bahuriraho n’uko  bifuza ko mu gihe wibarutse impanga kandi nta bushobozi ufite  bwo kwita kubana  b’impanga  ngo bakagombye guhita bahabwa ubufasha bidasabye ko abana babanza kugera   mu mutuku.

Umuyobozi mukuru ushizwe imirire myiza mu Bitaro bya Kibogora Nyirandushabandi Alexiana yatangaje ko ntampamvu  zindi zihari zo kwita  ku bana b’impanga kuko uburyo bwashyizweho  buhagije.

Ati:’’ Umubyeyi wese  utwite iyo ajyiye  ku Kigonderabuzima bakamugenera ifu yitwa shisha kibondo  akayinywa  kugeza abyaye  nde no kugeza ku mezi atandatu. Rero ntibakagombye kuvuga ko batabitaho.’’

Aka Karere ka Nyamasheke  ni kamwe mu Karere hakuzwe  kugaragaramo  ingwingira  rikabije, nk’aho mu mwaka wa 2020, igipimo cy’ubwiyongere cyatumbagiye kikagera kuri 37,8%, kivuye kuri 33% byariho muri 2010.

 

NSENGIMANA Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Burundi-Kibira, operasiyo idasazwe yahitanye abasirikare babarirwa muri 80.

Umva icyo Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima yabwiye abakoresha imvugo ya Big Energy.

Umwe aragwingira undi agakura neza – ababyeyi b’inyamasheke umva icyo bavuga kubana b’impanga.

Impunzi z'Abarundi zibarizwa ku butaka bw'u Rwnada ziyongera umunsi ku musi.

Rutsiro : Ababyeyi bashyigikiye imirimo itanozo ikorwa n’abana babo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 11:20:05 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwe-aragwingira-undi-agakura-neza--ababyeyi-binyamasheke-umva-icyo-bavuga-kubana-bimpanga----2.php