Umva icyo Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima yabwiye abakoresha imvugo ya Big Energy.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko hatabaye ukwitonda no gushishoza mu bimaze iminsi bibera ku mbuga nkorananyambaga byavuyemo itsinda rizwi nka ‘Big Energy’ , bishobora kuzarangira abayibarizwamo bakoze amarorerwa.
Aya magambo yayavuze kuri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.
U Rwanda rwatangiye kwizihiza uyu munsi kuva 2011.Insanganyamatsiko iragira iti ‘Indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro’.
Hashize igihe kitari gito havuzwe inkuru y’abitwa Aba-Big Energy bashyigikiye Nyarwaya Innocent wamenyekanye ku izina rya Yago. Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru wo ku muyoboro wa Youtube yakunze kuvuga ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga.
Aho ni ho hasa nk’ahavutse abantu bagaragaza ko bashyigikiye Yago.
Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kwigengesera kubera ko ibyo barimo ari ibintu bishobora kubabyarira ibintu bitari byiza.
Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ati: “Mujya mwumva abo RIB ivuga ngo ni Big Energy, buri ibintu bitangira byitwa Big Energy bigatangira mubona ari agatsiko gato bikarangira bibaye nk’igitekerezo cy’impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano.”
“Iyo bakubwiye ngo bireke bivemo ntuzane ibintu byo kujya impaka, bari bantu ni bakuru bafite amakuru tudafite, ni inzego z’iperereza.”
Minisitiri Utumatwishima yanavuze ko mu munsi ya none abantu bimitse gusebanya, urugomo no kuvuga bagenzi babo nabi kandi ari bimwe mu bibuza benshi kugera ku iterambere.
Yanagaragaje ko hari umuco utari mwiza urubyiruko rwadukanye wo gufata impande mu gihe abantu runaka bahanganye ku mbuga nkoranyambaga kandi bidakwiye.
Yakomeje agira Ati “Muzi ko dukora ‘space’ iyo habaye urugomo. Nk’uyu munsi mpuzamahanga ukoze nka ‘space’ y’amahoro wabona abantu 20 ariko baba bari kuganiro ku muntu bashaka kuvuga nabi haza abantu ibihumbi 15, ubanza ikiremwamuntu uko duteye dukunda amatiku n’ibintu birimo amafuti, ibyiza tukajyayo gake.”
Yasabye ko urubyiruko rwakimakaza gukwirakwiza amahoro ku mbuga nkoranyambaga, ibijyanye n’ibyiza n’iterambere muri rusange.
Ati “Kubaka amahoro bigomba kuba akazi gahoraho kuri wowe nk’umuntu mu mitekerereze, mu bo mukorana, mu bo mubana no muri koperative. Wumvise ahari guhwihwiswa amacakubiri ugomba kwitandukanya na byo ‘ibidakwiriye n’ubibona uzabivuge nibashake baguce’ kuko ibyo u Rwanda rwabashije kubaka muri iyi myaka 30 ishize ni ibintu tugomba kurinda.”
Mu ntangiriro za Nzeri 2024, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent ‘Yago Pon Dat’, yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.
N’ubwo Yago yavuze kenshi ko yarwanywaga n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga, Dr. Murangira we yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’.
Nsengimana Donatien.
Comments
By H on 2024-09-23 07:27:04
Ijambo.net hejuru cyane
By H on 2024-09-23 07:26:50
Ijabo.net hejuru cyane
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show