English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impunzi z'Abarundi zibarizwa ku butaka bw'u Rwnada  ziyongera umunsi ku musi.

 

Ubugenzuzi bwakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishizwe impunzi,UNCHR,ryerekanye  ko impunzi z’abarundi ziba mu Rwanda ziyongeyeho 635 muri uy’umwaka 2024.

 Ubugenzuzi bwa UNHCR bugaragaza ko  kugeza tariki ya 31 ukuboza 2023,mu Rwanda  habarurwaga impunzi 134.593 zirimo Abakomoka muri DRC 83.332,iz’Abarundi 50.411,hakaza impunzi zaturutse muri Libya 699 n’izindi 151 zakomotse mu bindi bihugu bitandukanye.

Iyi raporo yashyizwe hanze na UNHCR ivuga ko umubare w’impunzi z’Abarundi watangiye kwiyongera ubwo umubano w’u Rwanda n’abaturanyi b’Abarundi  watangiraga kuzamo agatotsi, bikagera n’aho Abarundi bafunga imipaka muri Mutarama 2024.

Umubare w’impunzi z’Abarundi wakomeje gutumbagira umunsi ku munsi  abo bavuye kuri 50.561 bakagera kuri 50.411.

UNHCR ikomeza igaragaza ko impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zibarizwa mu miryango 17.735,34 muri yo ikaba yarasabye ubuhungiro.

Mu Karere ka Kirehe akaba ari naho haherereye Inkambi ya Mahama icumbikiye  impunzi nyinshi cyane aho icumbikiye impunzi z’Abarundi 40.869,umujyi wa Kigali  ukaba ucumbikiye 7.757, umujyi wa Nyamata ucumbikiye 1.991 ndetse na Huye icumbikiye 768.  

Yanditswe na NSENGIMANA Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Impunzi z’Abanyarwanda 113 zahungutse.

Imirwano ikaze i Goma yatumye ubuhungiro bukomeza kwiyongera ku butaka bw’u Rwanda.

Rubavu: Amasasu akomeje kugwa ku butaka bw’u Rwanda, Abanyeshuri basabwa gutaha.

Intambara isatira i Goma: Impunzi nyinshi ziganjemo abafite agatubutse zirimo guhungira mu Rwanda.

Tariki 23 Mutarama 1991: Umunsi Ingabo za RPA zahinduye amateka y’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 06:48:04 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impunzi-zAbarundi-zibarizwa-ku-butaka-bwu-Rwnada--ziyongera-umunsi-ku-musi.php