Rutsiro : Ababyeyi bashyigikiye imirimo itanozo ikorwa n’abana babo.
Mumurenge wa Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro, bamwe mu bana baho bagaragara mu mirimo idakwiye gukorwa n’abana mu gihe ababyeyi babo babashyigikira ndetse bakanabashima dore ko amafaranga bahabwa ariyo abafasha mugutunga ingo zabo, bityo bikabarinda gusabiriza.
Bamwe mubana baba mu tugari tugize umurenge wa Kivumu, bavuga ko bajya gukora iyo mirimo irimo nivunanye kugira ngo bafashe ababyeyi babo kubona bimwe mu bitunga urugo.
Umwe muribo yagize ati:” iyo nakoze nkabona amafaranga nyaha papa cyangwa mama tugafatanya tugahaha tukabona icyo kurya.’’
Bakomeza bavuga ko iyo ababyeyi babo bagize icyo baronka , na bo baba bagomba kubafasha kugira ngo buri wese arye ariko afite icyo yinjije haba murugo ndetse no muburyo bwo kwizigama.
Bamwe mu babyeyi bo muri uyu Murenge wa Kivumu bavuga ko bafatanya n’abana babo mugushakira hamwe icyabatunga ndetse no gushaka iterambere ry’urugo muri rusange.
Madame Kayitesi Dativa umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yatangaje ko ibyo bitaba iwabo i Rutsiro, akomeza avuga ko niyo byaba ari byo ko ntakibazo kibirimo.
Yagize ati:’’Cyakwitwa ikibazo mu gihe umubeyei Atari kubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi,hanyuma niba umwana ibyo abikora kubushake bwe byaba ari byiza gufasha ababyeyi muri rusange, asoza avuga ko ibyo bitagaragarara mu karere ka Rutsiro.”
Yanditswe na Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show