English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro : Ababyeyi  bashyigikiye  imirimo  itanozo ikorwa n’abana  babo.

 

Mumurenge wa Kivumu  ho mu Karere ka Rutsiro, bamwe mu bana baho  bagaragara mu mirimo idakwiye gukorwa n’abana  mu gihe  ababyeyi babo babashyigikira  ndetse bakanabashima  dore  ko amafaranga bahabwa ariyo abafasha mugutunga ingo  zabo, bityo bikabarinda  gusabiriza.

Bamwe  mubana baba mu tugari  tugize  umurenge  wa Kivumu, bavuga ko  bajya  gukora iyo mirimo irimo nivunanye  kugira ngo bafashe ababyeyi  babo  kubona bimwe  mu bitunga urugo.

Umwe  muribo yagize ati:” iyo nakoze nkabona amafaranga  nyaha  papa  cyangwa mama tugafatanya tugahaha  tukabona icyo kurya.’’

Bakomeza bavuga ko  iyo ababyeyi  babo  bagize icyo  baronka , na bo baba bagomba  kubafasha  kugira  ngo  buri wese arye ariko afite icyo yinjije  haba murugo  ndetse no muburyo  bwo kwizigama.

Bamwe mu babyeyi  bo muri  uyu Murenge wa  Kivumu  bavuga ko  bafatanya n’abana babo  mugushakira hamwe icyabatunga  ndetse no gushaka iterambere ry’urugo muri rusange.

Madame Kayitesi Dativa  umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro  yatangaje ko  ibyo bitaba iwabo i Rutsiro,  akomeza  avuga ko niyo byaba ari byo ko ntakibazo kibirimo.

Yagize ati:’’Cyakwitwa ikibazo   mu gihe   umubeyei Atari kubahiriza  inshingano ze  nk’umubyeyi,hanyuma  niba umwana   ibyo abikora kubushake bwe  byaba ari  byiza  gufasha ababyeyi  muri rusange,  asoza avuga ko ibyo  bitagaragarara  mu karere ka Rutsiro.”

 

Yanditswe na Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Rutsiro : Ababyeyi bashyigikiye imirimo itanozo ikorwa n’abana babo.

G.S SYIKI TSS-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA IBIRIBWA BY'ABANYESHURI,IBIKORESHO BISHIRA BYO KW

G.S BWIZA-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'ISHURI N'IBIKORESHO BISH

G.S BWIZA-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BISHIRA

KABEZA TSS-RUTSIRO:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BISHIRA,IBYO MU BIRO, N'IBYO KURYA



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-12 09:24:15 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro--Ababyeyi--bashyigikiye--imirimo--itanozo-ikorwa-nabana--babo.php