English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine(Amafoto)

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore n'iya Argentine mu mukino wa kabiri w'imikino yo gushaka itike y'igikombe cyisi, ni umukino warangiye urwana rwitwaye neza imbere y'abafana.

Ni umukino watangiye saa mbiri z'ijoro ubera muri BK Arena, ukaba witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye harimo Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard.

Agace ka mbere k'uyu mukino kegukanywe n'u Rwanda ku manota 20 kuri 13, agace ka kabiri ntabwo kagaragayemo amanota menshi ku mpande zombi maze kegukanwa na Argentine ku manota 9 kuri 7 ariko muri rusange igice cya mbere u Rwanda rwakirangije arirwo ruri imbere n'amanota 27-19 ya Argentine.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda ruri hejuru,binarufasha gutwara agace ka gatatu ku manota 18 kuri 7 ya Argentine mu gihe agace ka kane ari nako ka nyuma nako kegukanywe n'u Rwanda ku manota 13 y'u Rwanda kuri 9 ya Argentine.

Muri rusange umukino warangiye u Rwanda ruyoboye  n'amanota 58-38.

U Rwanda rwaherukaga gutsinda Lebanon ku wa mbere w'iki Cyumweru n'amanota 80 kuri 62 mu gihe kuri uyu wa kane saa mbiri z'ijoro ruzakina n'Ubwongereza.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-22 10:33:39 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-yatahanye-akanyamuneza-ubwo-u-Rwanda-rwatsindaga-Argentine.php