English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amayobera mu gishanga cya Bigoro: Umugabo w’imyaka 42 yiciwe ahigeze kuboneka sebukwe we

Abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 42 wasanzwe yapfiriye mu gishanga giherereye mu Kagari ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Nyakwigendera Habinshuti Protogène yasanzwe mu gishanga cya Bigoro mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Kinazi yitabye Imana, bikekwa ko yaba yivuganywe n’abagizi ba nabi.

Iperereza ry’ibanze ryahise rifata abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bahise batabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Kinazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye uvuga ko iperereza rigikomeje ku rupfu rwa nyakwigendera, yagize ati “harakekwa ko yaba yishwe. Polisi yahise ifata abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, mu gihe inzego z’iperereza zikomeje kuririkora.

Amakuru ava mu baturage bo muri aka gace, avuga kandi ko muri iki gishanga cyasanzwemo nyakwigendera yapfuye, atari ubwa mbere habonetse umuntu wahiciwe kuko no mu myaka yashize, hasanzwe sebukwe w’uyu nyakwigendera Habinshuti Protogène na we yapfuye.



Izindi nkuru wasoma

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Amayobera mu gishanga cya Bigoro: Umugabo w’imyaka 42 yiciwe ahigeze kuboneka sebukwe we

Ubukwe bwahinduye isura nyuma y’itoroka ry’umugabo n’ifungwa ry’umugeni-Ikibyihishe inyuma

Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Muhima: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-10 11:44:09 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amayobera-mu-gishanga-cya-Bigoro-Umugabo-wimyaka-42-yiciwe-ahigeze-kuboneka-sebukwe-we.php