Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu
Kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Gashagwa, Akagari ka Butambamo, Umurenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, habaye igikorwa kidasanzwe ubwo umukecuru w’imyaka 80 yasabaga imbabazi ku byaha by’uburozi yashinjwaga. Yabikoze imbere ya Padiri n’abakirisitu, ari nako ibikoresho bivugwa ko yakoresha mu kuroga bitwikwa.
Uyu mukecuru, mu kiganiro yagiranye na Radio One, yasobanuye ko amarozi bamushinja yaba yaraturutse ku miti yagiye aterwa mu maraso.
Yagize ati: "Iyo hene najyanye kwa Vawusitini muri Nzahaha, nahise bayica umutwe barambwira ngo nyisimbuke." Yongeyeho ko nubwo atazi niba koko yararogaga, yemeye gusaba imbabazi no kwisubiraho.
Yagize ati: "Bavandimwe banjye, Yezu Kristu akuzwe. Nsabye imbabazi niba hari uwo nagiriye nabi kubera amaraso mabi. Nsabye imbabazi no kuri Nyagasani Imana yacu."
Bamwe mu baturage bamushinja ko yishe abantu barimo n’abana be batatu. Umwe yagize ati: "Njyewe mfite ibihamya y’uko yanyiciye abana batatu, ariko se w’abo bana yamubabariye kuko yemeye icyaha kandi yiyemeje kwihana."
Nubwo abaturage benshi bemeye kumubabarira, hari abavuga ko nta kundi byari kugenda kuko abo yishe batashoboraga kugarurwa. Umuturage umwe yagize ati: "Abo yagiye atwicira ntabwo yagombaga kubatugarurira. Ntabwo twari kumubwira ngo tuzurire runaka watwiciye ngo bikunde."
Iki gikorwa cy’imbabazi cyabereye imbere y’imbaga y’abakirisitu, bigaragara ko cyafashwe nk’icyemezo cyo kunga ubumwe n’ubwiyunge, nubwo igikomere cy’ababuze ababo gishobora kuguma mu mitima yabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show