English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu

Kuwa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Gashagwa, Akagari ka Butambamo, Umurenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, habaye igikorwa kidasanzwe ubwo umukecuru w’imyaka 80 yasabaga imbabazi ku byaha by’uburozi yashinjwaga. Yabikoze imbere ya Padiri n’abakirisitu, ari nako ibikoresho bivugwa ko yakoresha mu kuroga bitwikwa.

Uyu mukecuru, mu kiganiro yagiranye na Radio One, yasobanuye ko amarozi bamushinja yaba yaraturutse ku miti yagiye aterwa mu maraso.

Yagize ati: "Iyo hene najyanye kwa Vawusitini muri Nzahaha, nahise bayica umutwe barambwira ngo nyisimbuke." Yongeyeho ko nubwo atazi niba koko yararogaga, yemeye gusaba imbabazi no kwisubiraho.

Yagize ati: "Bavandimwe banjye, Yezu Kristu akuzwe. Nsabye imbabazi niba hari uwo nagiriye nabi kubera amaraso mabi. Nsabye imbabazi no kuri Nyagasani Imana yacu."

Bamwe mu baturage bamushinja ko yishe abantu barimo n’abana be batatu. Umwe yagize ati: "Njyewe mfite ibihamya y’uko yanyiciye abana batatu, ariko se w’abo bana yamubabariye kuko yemeye icyaha kandi yiyemeje kwihana."

Nubwo abaturage benshi bemeye kumubabarira, hari abavuga ko nta kundi byari kugenda kuko abo yishe batashoboraga kugarurwa. Umuturage umwe yagize ati: "Abo yagiye atwicira ntabwo yagombaga kubatugarurira. Ntabwo twari kumubwira ngo tuzurire runaka watwiciye ngo bikunde."

Iki gikorwa cy’imbabazi cyabereye imbere y’imbaga y’abakirisitu, bigaragara ko cyafashwe nk’icyemezo cyo kunga ubumwe n’ubwiyunge, nubwo igikomere cy’ababuze ababo gishobora kuguma mu mitima yabo.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu

Kayonza: Ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba Leta mbere Kwibuka ku nshuro ya 31

Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ko ari imbere ya Lionel Messi

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame

Umusaza w’imyaka 75 yemeye ko yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 10, avuga n’impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-26 10:02:52 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Umukecuru-wimyaka-80-yemeye-ko-ari-umurozi-asaba-imbabazi-imbere-yAbakirisitu.php