Umwataka wa Bayer Leverkusen, Tella yikuye mu ikipe y’Igihugu ya Nigeria izakina n’u Rwanda
Rutahizamu wa Bayer Leverkusen, Nathan Tella, yikuye mu rutonde rw’abakinnyi 23 bagomba gukinira Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho bazahura n’u Rwanda na Zimbabwe ku itariki ya 21 na 25 Werurwe.
Tella yari ku ntebe y’abasimbura ubwo Bayer Leverkusen yatsindwaga na Bayern Munich muri UEFA Champions League ku wa Kabiri. Kuri ubu byamaze kumenyekana ko afite imvune.
Uyu rutahizamu w’imyaka 25 ntiyabwiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) ko atazaboneka, bituma umunya-Gent, Jordan Torunarigha, ahamagarwa kugira ngo amusimbure.
Nigeria iri ku mwanya wa 5 mu itsinda C n’amanota 3 mu mikino 4 imaze gukina. Izakina n’Amavubi kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe, mbere yo kwakira Zimbabwe kuri Stade Godswill Akpabio i Uyo ku wa 25 Werurwe.
U Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n’amanota arindwi, aho ruyanganya na Afurika y’Epfo na Bénin mu gihe Lesotho ifite amanota atanu ku mwanya wa kane.
Mu mikino ibiri iheruka guhuza u Rwanda na Nigeria, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa muri Stade Amahoro mbere y’uko Amavubi atsindira Super Eagles iwayo ibitego 2-1 mu Ugushyingo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show