English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

SIMBA SC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania ishobora kwisanga yakiriye umukino wayo wa CAF Comfederation Cup hano mu Rwanda.

Ku wa gatatu tariki 12 Werurwe 2025, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ko sitade yabo nkuru Benjamin Mkapa itujuje ibisabwa, ibaye ifunzwe by'agateganyo.

Ni nyuma y’igenzura ryakozwe na CAF, igasanga iyi sitade ubwatsi bwayo ntabwo buri ku rwego mpuzampahanga ku buryo yakemererwa kwakira imikino ikomeye.

Ikipe ya SIMBA SC nayo yahise imenyeshwa ko itemerewe kwakirira kuri iyi Sidate imikino yayo ya CAF Comfederations Cup igomba gukomeza ikina na Al Masry yo mu Misiri, mu mukino ubanza wa 1/4 uzaba tariki 9 Mata 2025.

CAF mu kumenyesha ikipe ya SIMBA SC ko itemerewe gukinira kuri Benjamin Mkapa, yatanze igihe ntarengwa cyo kuba iyi kipe yamaze gutanga indi sitade ishobora kwakiriraho uyu mukino wayo mu gihe iyi sitade itaramara kuvugururwa.

SIMBA SC yahawe iminsi 2 gusa kuva ku itariki 12 kugeza 14 Werurwe 2025 ubwo bivuze ko bitarenze kuri uyu wa gatanu izaba yamaze gutangaza aho izakirira.

Sitade zirimo gutekerezwaho kugeza ubu harimo AZAM Comlex stadium ariko nta mahirwe irimo guhabwa kubera yakira abantu bacye. Izindi Sitade harimo Jamhuri stadium, Kirumba Stadium ndetse na New Amani Complex Stadium ariko Izi sitade zose ntabwo SIMBA SC yizeye ko CAF yazemera bitewe nibyo zarezwe mu minsi ishize zitujuje.

Tariki 20 Werurwe 2025, CAF izongera ize gukora ingenzura kuri Benjamin Mkapa harebwe niba hari ikirimo gukorwa ibe yakomeza gukora cyangwa ifungwe by’igihe kirekire.

Nkuko bitangazwa na IPP MEDIA, ivuga ko SIMBA SC nitangaza Sitade izakiriraho hagasangwa itujuje bisabwa izashakirwa indi sitade nziza iri muri ibi bihugu bituranye na Tanzania ariho u Rwanda rurimo guhabwa amahirwe kubera Sitade Amahoro.

Nubwo u Rwanda ruhabwa amahirwe yo kwakira uyu mukino ariko biragoye cyane kuko uyu mukino uzahuza SIMBA SC na Al Masry uzaba hano mu Rwanda turi mu gihe cy'icyumano kizatangira tariki 7 Mata 2025.

Federasiyo ya Tanzania TFF,  yatangiye gushaka uko yavugurura vuba ibibura kuri iyi Benjamin Mkapa Stadium kugirango isubire ku rwego mpuzamahanga hanirindwe ku kuba yafungwa by’igihe kirekire kandi bitaganyijwe ko izanakira CHAN izaba muri Kanama 2025.



Izindi nkuru wasoma

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

Umunyarwenya Kevin Hart ntakozwa ibyo kwambara ikoboyi, Menya impamvu

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF muri Manda ya Kabiri

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira

Uganda yohereje izindi ngabo zidasanzwe mu kindi gihugu cyo muri EAC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 12:17:23 CAT
Yasuwe: 5


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/SIMBA-SC-yo-muri-Tanzania-ishobora-kwisanga-hano-mu-Rwanda-Menya-impamvu.php