English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Ethiopia basinyanye mu bya Gisirikare

U Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare, agamije gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, na mugenzi we wa Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, mu ruzinduko abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda bari gukorera muri Ethiopia.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), iyi mikoranire izibanda ku kongera ubushobozi bw’Ingabo binyuze mu mahugurwa, gusangizanya ubunararibonye, no gufatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Muri uru ruzinduko, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na General Mubarakh Muganga ryasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo za Ethiopia (ENDF), aho baganiriye ku buryo bwo gukomeza kwagura ubufatanye bw’igisirikare cy’Ibihugu byombi. Iri tsinda ryari ririmo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Karuretwa Patrick.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo za Ethiopia (ENDF) ryagaragaje ko ibi biganiro ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa umubano wa gisirikare umaze igihe u Rwanda na Ethiopia bifitanye. Major General Teshome Gemechu, Umuyobozi Ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga muri ENDF, yavuze ko ibihugu byombi byakoranye mu bya gisirikare mu bihe byashize, kandi ko izi nyandiko zasinywe ari inkingi ikomeye mu gukomeza guteza imbere iyo mikoranire.

Brigadier General Karuretwa Patrick na we yagaragaje ko umubano wa gisirikare hagati y’u Rwanda na Ethiopia ugamije kungukira hamwe mu bunararibonye no gukomeza kwiyubakira ubushobozi. Yongeyeho ko Ethiopia ari igihugu cyagiye gifasha u Rwanda mu bihe bikomeye, bityo imikoranire mu bya gisirikare izakomeza gutezwa imbere.

Aya masezerano aje mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba gakomeje kugira ibibazo by’umutekano. Kuba u Rwanda na Ethiopia byiyemeje gukomeza gukorana muri uru rwego, ni icyemezo gifite uruhare runini mu gushimangira umutekano n’ituze by’akarere.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

U Rwanda na Amerika Basuzumye uko Bakomeza ubufatanye mu By’Ingabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 08:22:05 CAT
Yasuwe: 271


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibikubiye-mu-masezerano-yubufatanye-u-Rwanda-na-Ethiopia-basinyanye-mu-bya-Gisirikare.php