English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

Abarimo gutegura igitaramo cy'umuhanzi wo muri Congo-Kinshasa Maître Gims tariki ya 07 Mata mu Bufaransa, basabwe ku gihagarika kuko byaba ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, niryo ryasabye abarimo gutegura iki gitaramo kugihagarika, cyane ko amafaranga yari kuzavamo yari kuzahabwa uyu muryango.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Ubuvugizi n’Imikoranire muri UNICEF Rwanda, Nidhi Joshi, yabwiye The New Times ko basabye ko itariki ya 07 Mata yahindurwa.

Ati “Twasabye ko hashyirwaho indi tariki y’icyo gitaramo cy’ibikorwa by’urukundo. Mu gihe iyo tariki itaba ihindutse, UNICEF yamaze kubisobanura ko tutazakira amafaranga azava muri icyo gitaramo.”

Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bakomeje gusaba ko iki gitaramo kizabera muri Accor Arena cyahagarara kuko byaba ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi u Bufaransa nabwo bwaremeje ko tariki ya 07 Mata yahariwe kwibuka Abatutsi.

Maître Gims ni umwe mu bahanzi bemeye kugendera mu murongo w’ubutegetsi bwa DRC bwiyemeje gushinja u Rwanda ibinyoma, aho mu bihe binyuranye na we yagiye yibasira u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

Indwara z’umutima zica bucece: Impanuro n’isomo byatangiwe i Rubavu ku munsi mpuzamahanga

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 18:54:57 CAT
Yasuwe: 484


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igitaramo-kimbaturamugabo-cyari-kuzaba-ku-munsi-wo-gutangira-icyunamo-mu-Rwanda-cyahagaritswe.php