Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23
Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, agiye kuyobora ibiganiro bya mbere bigamije amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’umutwe wa M23. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Werurwe 2025, n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, igizwe nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Angola, ibi biganiro bizabera i Luanda mu minsi iri imbere, bikazahuza intumwa za DRC n’abahagarariye M23 mu rwego rwo kuganira ku mahoro. Ni ubwa mbere ibiganiro nk’ibi bibayeho kuva Angola yashingwa inshingano z’ubuhuza muri iki kibazo.
Iyi ntambwe ishimangira umusaruro w’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi wa DRC i Luanda, aho yaganiriye na mugenzi we w’Angola ku buryo bwo gushaka umuti urambye w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo. Nubwo Tshisekedi yakunze kuvuga ko adateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 yita uw’iterabwoba, ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gushimangira ko inzira y’amahoro ishoboka binyuze mu biganiro.
Ibi biganiro bibaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu Ntara za Kivu zombi, aho uherutse gufata imijyi ya Goma na Bukavu, izwiho kugira agaciro gakomeye muri aka gace.
Ni inkuru iri gukurikiranwa cyane n’amahanga, kuko ishobora gutanga icyerekezo gishya ku kibazo cy’uburasirazuba bwa DRC, kimaze igihe gihangayikishije akarere kose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show