English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, agiye kuyobora ibiganiro bya mbere bigamije amahoro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’umutwe wa M23. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Werurwe 2025, n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola, igizwe nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Angola, ibi biganiro bizabera i Luanda mu minsi iri imbere, bikazahuza intumwa za DRC n’abahagarariye M23 mu rwego rwo kuganira ku mahoro. Ni ubwa mbere ibiganiro nk’ibi bibayeho kuva Angola yashingwa inshingano z’ubuhuza muri iki kibazo.

Iyi ntambwe ishimangira umusaruro w’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi wa DRC i Luanda, aho yaganiriye na mugenzi we w’Angola ku buryo bwo gushaka umuti urambye w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo. Nubwo Tshisekedi yakunze kuvuga ko adateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 yita uw’iterabwoba, ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gushimangira ko inzira y’amahoro ishoboka binyuze mu biganiro.

Ibi biganiro bibaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu Ntara za Kivu zombi, aho uherutse gufata imijyi ya Goma na Bukavu, izwiho kugira agaciro gakomeye muri aka gace.

Ni inkuru iri gukurikiranwa cyane n’amahanga, kuko ishobora gutanga icyerekezo gishya ku kibazo cy’uburasirazuba bwa DRC, kimaze igihe gihangayikishije akarere kose.



Izindi nkuru wasoma

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-12 13:12:20 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kera-kabaye-Angola-igiye-kuyobora-ibiganiro-bya-mbere-hagati-ya-Leta-ya-DRC-numutwe-wa-M23.php