English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyarwenya Michael Sengazi  yatangaje ko afite ibitaramo bikomeye mu Rwanda n’i Burayi.

Umunyarwenya Michael Sengazi agiye gukora ibitaramo mu Bihugu binyuranye birimo iby’i Burayi, ndetse no mu Rwanda no mu Burundi, Ibihugu byombi afitanye isano.

Uyu munyarwenya ukomoka ku babyeyi b’Umunyarwanda n’Umurundi, yatanje iby’iki gitaramo mu kiganiro gitambuka kuri televiyo y’Abafaransa cyitwa Parlement du rire.

Muri iki kiganiro, Michael Sengazi yatangaje ingengabihe y’ibitaramo agiye gukora, aho azabanziriza mu Bihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa no mu Bubiligi.

Uretse ibi Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, Michael Sengazi azanataramira mu Bihugu byo mu karere, nk’u Rwanda ndetse asoreze mu Burundi.

Michael Sengazi ni umwe mu Banyarwenya bagaragaje impano idasanzwe muri aka karere, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu kuzamura uyu mwuga wo gusetsa abantu.

Byumwihariko azwiho gukundisha Abanyarwanda n’Abarundi urwenya, dore ko afitanye isano n’ibi Bihugu byombi, kuko akomoka ku Se w’Umurundi, ndetse na Nyina w’Umunyarwandakazi.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

Indwara z’umutima zica bucece: Impanuro n’isomo byatangiwe i Rubavu ku munsi mpuzamahanga

Duterte wayoboye Philippines yashinjwe ibyaha bikomeye

Ibiciro bishya by’Amashanyarazi byahinduye uko abaturage n’Inganda Bizishyura guhera ukwezi guta



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-23 11:11:31 CAT
Yasuwe: 523


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyarwenya-Michael-Sengazi--yatangaje-ko-afite-ibitaramo-bikomeye-mu-Rwanda-ni-Burayi.php