English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Ibiciro bishya by’Amashanyarazi byahinduye uko abaturage n’Inganda Bizishyura guhera ukwezi gutaha

Mu rwego rwo kugendana n’igihe no guteza imbere uburyo burambye bwo kubona amashanyarazi, u Rwanda rwatangaje ibiciro bishya byamashanyarzi bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 1 Ukwakira 2025.

Muri izo mpinduka hagaragayemo ko Sitasiyo zishyiramo amashanyarazi mu binyabiziga zizajya zishyura 110 Frw kuri kWh imwe, mu gihe inganda nini zikoresha amashanyarazi menshi cyane, zirimo izikora ibyuma, izikora sima n’izicukura cyangwa zitunganya amabuye y’agaciro, zizajya zishyura 97 Frw kuri kWh ku bakoresha kuva kuri kWh miliyoni imwe ku mwaka.

Ku baturage, hashyizweho uburyo bwo korohereza abaciriritse. Abakoresha amashanyarazi atarenze kWh 20 ku kwezi bazakomeza kwishyura ibiciro byari bihari kuva mu mwaka wa 2020. Ariko abakoresha hejuru ya kWh 20 ku kwezi, bo bazahura n’izamuka ry’ibiciro, aho hiyongereyemo 100 Frw kuri kWh imwe.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ibi biciro bizajya bivugururwa buri mezi 3–4, kugira ngo bigendane n’ikiguzi gituma umuriro uboneka. Yanasabye abaturage n’inganda gukoresha umuriro neza, bakirinda kuwukoresha mu buryo budakenewe, nk’amatara yaka ku manywa cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi bidakenewe bikomeza gucana.

Amavugurura y’ibiciro by’amashanyarazi yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025, nk’imwe mu ngamba zigamije gukomeza kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi mu buryo burambye. U Rwanda rugaragaza ubushake bwo guhuza ikiguzi cy’umuriro n’iterambere ry’ubukungu ry’igihugu, ariko rikanarinda abaciriritse kudohorerwa.

Kugeza mu mwaka wa 2025, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 85%, ugereranyije na munsi ya 2% mu mwaka wa 2000. Ibi bigaragaza intambwe ikomeye igihugu cyateye mu kwagura serivisi z’ingufu, kandi bikaba biteganyijwe ko gukomeza kuvugurura ibiciro bizafasha mu kurushaho kugira amashanyarazi ahagije kandi arambye.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro bishya by’Amashanyarazi byahinduye uko abaturage n’Inganda Bizishyura guhera ukwezi guta

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Abakinnyi 30 bahataniye Ballon d’Or 2025 bamaze gutangazwa

Umuhanda Congo–Nil–Manihira–Ngororero ugiye gutangira kubakwa

Icyayi n’Ikawa byahinduye ubuzima: Nyaruguru yinjije miliyari 20 Frw



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-09-18 05:32:02 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibiciro-bishya-byAmashanyarazi-byahinduye-uko-abaturage-nInganda-Bizishyura-guhera-ukwezi-gutaha.php