English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Duterte wayoboye Philippines yashinjwe ibyaha bikomeye

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rwareze Rodrigo Duterte wayoboye igihugu cya Philippines ibyaha bikomeye birimo icyaha cy’inyokomuntu.

Uyu musaza w’imyaka 80 ashinjwa impfu z’abantu benshi mu ntambara ye yo kurwanya ibiyobyabgwenge,aho abantu bakekwaga bose bagiye bicwa.

Umushinjacyaha wungirije was ICC,Mame Mandiaye Niang yavuze ko impamvu ashinjwa ibi byaha ari uko ari umufatanyacyaha uziguye hamwe na Polisi.

Uyu wahoze ari perezida bivugwa ko mu myaka ya 2013 na 2026 ubwo yari meya hari abantu 19 biciwe Davao City.

Ibindi birego ni byo hagati ya 2016-2022 ari perezida no mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ikindi kirego ni igihe abantu 14 bapfuye,hakiyongeraho abantu 45 bishwe mu bikorwa byo kurandura ibiobyabwenge.

Impirimbanyi zivuga ko yagombaga gusaba imbabazi ku bantu barenga 6000 bishwe nubwo iyi mibare itavugwaho rumwe.

Uhagarariye Duterte utabasha kuza mu rubanza kubera uburwayi, yiregura yavuze ko yarwanyije icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu rwego rwo guhashya ibyaha byo ku muhanda.

 



Izindi nkuru wasoma

Duterte wayoboye Philippines yashinjwe ibyaha bikomeye

Uri mu byago bikomeye niba ukirara hafi ya telefoni

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Muhanga: Uko Umuyobozi w’Ishuri Afunzwe Iminsi 30 Akekwaho Ibyaha Bishingiye ku Gitsina

Shatta Wale yigambye gufasha polisi kugabanya ibyaha



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-09-23 11:03:45 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Duterte-wayoboye-Philippines-yashinjwe-ibyaha-bikomeye.php