Indwara z’umutima zica bucece: Impanuro n’isomo byatangiwe i Rubavu ku munsi mpuzamahanga
Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Indwara z’Umutima ku nsanganyamatsiko igira iti”Bungabunga ubuzima bw’umutima”. Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ahabereye siporo rusange yahuriyemo abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’aka Karere.
Ni igikorwa cyari kigamije gukangurira abaturage kwita ku buzima bwabo binyuze mu myitozo ngororamubiri no kumenya uko bahagaze ku bijyanye n’ubuzima bw’umutima. Ni igikorwa cyabaye urubuga rw’ubukangurambaga ku ndwara zitandura zifata umutima n’imitsi.
Muri iki gikorwa, abaturage batari bake bahawe serivisi zo gupimwa indwara z’umutima, harimo gusuzuma umuvuduko w’amaraso, isukari mu maraso, n’ibindi bimenyetso bishobora kugaragaza ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Ibi byatumye benshi bamenya uko bahagaze bityo bafate ingamba zo kwirinda no kwivuza hakiri kare.
Umwe mu bitabiriye iyi siporo, Mupenzi Emmanuel, yavuze ko yishimiye igikorwa cyabaye kuri uyu munsi kuko cyamuhaye amahirwe yo kumenya uko ahagaze, nubwo asanzwe akora siporo kenshi ndetse akagerageza no kwisuzumisha akamenya uko ahagaze buri mwaka. Yagize ati: "Ndashimira abateguye iki gikorwa, byamfashije kongera kumenya uko ubuzima bwanjye buhagaze. Ndasaba n’abandi kujya bakora siporo kuko ari umwe mu miti irinda kandi ikanakumira indwara z’umutima."
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mayor Murindwa Prosper, yashimiye abaturage bitabiriye siporo rusange ndetse banasuzumishije indwara z’umutima. Yasabye abaturage kwigira ku bitabiriye bakajya bipimisha kenshi, atari uko barwaye, ahubwo nk’umuco wo kwirinda. Yagize ati: “Abenshi barwara indwara zifata umutima batabizi, kuko ziza bucece. Kwipimisha kenshi ni bwo buryo bwiza bwo kuzirinda.”
Dr. Evariste Ntaganda, umuyobozi ushinzwe indwara z’umutima muri Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko hakiri abaturage benshi bafite ibibazo by’umutima batabizi. Yagize ati: “Mu bipimo twafashe mu minsi mike ishize , abantu barenga 1,000 barasuzumwe, ariko abarenga 7% basanze bafite indwara z’umutima. Ibi ni ibipimo biri hejuru bikeneye kwitabwaho.”
Yashimangiye ko hakenewe kongera ubukangurambaga mu baturage, gufasha abantu kumenya uburyo bwo kwirinda, gukora siporo, no kwipimisha buri gihe, kugira ngo indwara z’umutima zidafata abantu batabizi kuko ari indwara zica umuntu atabizi.
Abanyarwanda basaga 15–16 % bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru , abenshi mu bafite iki kibazo ntibabizi kuko hafi 46 % ntibigeze bamenya ko bafite umuvuduko wamaraso uri hejuru.
Minisiteri y'ubuzima itangazako muri miliyoni 1 ifite yabafite umuvuduko wamaraso abagera kuri 80,000 gusa ni bo bari mu buvuzi buhoraho. mu gihe abandi nta buvuzi babona bietwe nuko batazi uko bahagaze kandi bakaba batarigeze bisuzumisha.
Nubwo ingamba zo kurinda izamuka ry'indwara z'umutima zakomeje gushirwaho iteganyijwe ko umubare wabafite izi ndwara uzagera kuri 17.8 % mu 2025 uvuye kuri 16%.
Muri 2023, ubushakashatsi bwa “Global Burden of Disease” bwagaragaje ko indwara z’umutima zateye urupfu ku bantu 19.2 miliyoni, bisobanura ko umuntu umwe muri batatu apfa bitewe n'indwara z’umitima cyangwa imiyoboro y’amaraso.
Abitabiriye siporo rusange basuzumwe indwara zumutima bamenya uko bahagaze
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show