English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibimenyetso by’ubumenyi bukoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI) cyatangaje ko kigiye gufungura ishami mu Karere ka Rubavu, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera.

Ibi byatangarijwe mu bukangurambaga “Sobanukirwa RFI 2025” bwabereye i Rubavu ku wa 01 Ukwakira 2025, bugamije gusobanurira abayobozi n’abaturage serivisi zitangwa n’iki kigo kugira ngo zirusheho kumenyekana no kubageraho byoroshye.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko kwegereza abaturage serivisi ari intambwe ikomeye mu guharanira ubutabera bwizewe.

Yagize ati: “RFI yashyiriweho gufasha igihugu kugira ubushobozi bugezweho mu gukemura ibibazo by’ubutabera. Tugomba kwegera abaturage kugira ngo tubafashe kubona ubutabera bwihuse kandi bushingiye ku kuri.”

Kuva mu 2018 kugeza muri Kanama 2025, ikigo cya Rwanda Forensic Institute kimaze kwakira no gukemura imanza 96,989. Serivisi gitanga zirimo: ibizamini bya DNA, gusesengura ibiyobyabwenge n’imiti, gupima inkomere n’imibiri y’abitabye Imana ndetse no kugenzura ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye iki gikorwa avuga ko ari igisubizo gikomeye ku baturage n’akarere muri rusange.

Yagize ati: “Rubavu ni Akarere gafite abaturage benshi kandi gaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo. Kuba RFI igiye kuhafungura ishami bizatuma abaturage babona serivisi mu buryo bwihuse kandi bunoze, bityo bikomeze icyizere mu butabera kandi bifashe mu kurwanya ibyaha bikunze kugaragara hano.”

Uretse Rubavu, RFI irateganya gufungura andi mashami mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi (ahazaba amashami abiri, rimwe rikazaba i Gihundwe), Musanze, ndetse no ku bibuga by’indege birimo icya Kanombe na Bugesera.

Ibi bikorwa bigamije kunoza serivisi z’ubutabera hafi y’umuturage, kugira ngo buri wese abashe kubona ubutabera mu buryo bwihuse kandi bwizewe, atagombye gukora ingendo ndende cyangwa gutegereza igihe kirekire.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

Indwara z’umutima zica bucece: Impanuro n’isomo byatangiwe i Rubavu ku munsi mpuzamahanga

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-10-03 08:35:55 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwanda-Forensic-Institute-igiye-gufungura-ishami-i-Rubavu.php