English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Inzego  z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (RWANBAT-1), zifatanyije n’abandi basirikare b’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), zatangije igikorwa cy’ubufasha kigamije gushyigikira uburezi no guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri biga ku ishuri rya Lycée Buganda riherereye mu murwa mukuru Bangui. 

Muri iki gikorwa cyabereye ku kigo cy’ishuri, abasirikare b’u Rwanda batanze ibikoresho by’ishuri birimo ibitabo by’amasomo atandukanye, amakaramu, amakaye, ndetse n’ibikoresho by’isuku bizafasha abanyeshuri mu mibereho yabo ya buri munsi.

Abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri bakiriye ibi bikoresho babashimiye cyane, bavuga ko bizabafasha gutsura ireme ry’uburezi, kuko mu gihe kirekire abanyeshuri bagorwaga no kubona ibikoresho by’ibanze bibafasha kwiga neza.

Uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye Lt Col Alphonse KIGENZA  yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigaragaza ko ubutumwa bw’amahoro atari ugucunga umutekano gusa, ahubwo bunibanda ku iterambere ry’umuryango, by’umwihariko uburezi nk’ishingiro ry’ejo hazaza. Yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gufatanya n’inzego z’uburezi muri Centrafrique, mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko n’abana, kuko ari bo mizero y’igihugu.

Iki gikorwa cyashimangiwe kandi n’abayobozi ba MINUSCA, bavuga ko ibikorwa nk’ibi bituma abaturage bibonera akamaro k’ubutumire bw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, bigatuma habaho ubufatanye n’umutekano urambye hagati y’abasivile n’abasirikare.

Ibi bikorwa byo gufasha abaturage muri serivisi zinyuranye (Civil-Military Cooperation) bimaze kumenyerwa mu ngabo z’u Rwanda aho zoherejwe mu butumwa, bikaba bigamije kugaragaza isura nziza y’igihugu ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’aho zikorera.



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

Rwanda Forensic Institute igiye gufungura ishami i Rubavu

Indwara z’umutima zica bucece: Impanuro n’isomo byatangiwe i Rubavu ku munsi mpuzamahanga

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-10-03 13:06:33 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-zu-Rwanda-muri-MINUSCA-zohereje-impano-yubumenyi-ku-banyeshuri-ba-Lyce-Buganda.php