English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukozi w’umurenge akurikiranweho kunyereza ifumbire yari igenewe abahinzi.

Ku wa 11 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje imbere y’ Urukiko Rwisumbuye muri aka karere dosiye y’ umukozi ushinzwe ubuhinzi muri umwe mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi ukurikiranyweho kunyereza ifumbire yari igenewe abahinzi.

Amakuru ahari avugwa ko icyo cyaha yagikoze ku itariki ya 31 Werurwe 2024 ubwo yakoreshaga umuzamu warindaga iyo fumbire agakuramo imifuka 48 ihwanye n’ibiro 2400 by’ifumbire ya DAP ndetse n’imifuka 10 y’ifumbire y’ishwagara akabipakira imodoka akabijyana.

Mu ibazwa rye nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga, yahakanye icyaha aregwa ariko yemera ko ariwe wari ufite urufunguzo rwa stock yabikwagamo iyo fumbire.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.



Izindi nkuru wasoma

Bus ya Rayon Sports yari imaze imyaka 4 iparitse igiye gusubira mu muhanda.

Rubavu: Ibendera ryari ryibwe mu kigo cya TTC Gacuba II ryasanzwe ahamenwa ibishingwe.

Inzara ni yose muri Gaza nyuma yuko amakamyo yari atwaye imfashanyo z’ibiribwa acucuriwe mu nzira.

Umukozi w’umurenge akurikiranweho kunyereza ifumbire yari igenewe abahinzi.

Djibouti yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye ku ikipe y’igihugu Amavubi 1-0.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-13 08:06:44 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukozi-wumurenge-akurikiranweho-kunyereza-ifumbire-yari-igenewe-abahinzi.php