English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu yatumye Umugabo agerageza kwica umukozi w’Urukiko rwa Gasabo akoresheje imbago

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugabo ukurikiranyweho gukubita no kugerageza kwica Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho byabereye ku kazi ke tariki ya 27 Gashyantare 2025.

Uyu mugabo bivugwa ko yinjiye aho uru rukiko rukorera, atambuka ku bandi bari baje kwaka serivisi, akegera umwanditsi wakiraga abantu. Yahise afata imbago y’igiti, ayikubita imashini yari ku meza irameneka. Nyuma, yayikubise uwo mwanditsi mu musaya ndetse no mu mutwe, amubwira ko agiye kumwica, ariko abantu bari aho bahita bamufata.

Ubushinjacyaha bwemeje ko uregwa akurikiranyweho ibyaha bibiri: Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa n’ingingo ya 21 na 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, ndetse n’icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, giteganywa n’ingingo ya 186 y’iryo tegeko.

Dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, bukaba bugiye gukomeza iperereza kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’iki gikorwa, ndetse hamenyekane icyemezo kizafatwa kuri we.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Umunyarwenya Kevin Hart ntakozwa ibyo kwambara ikoboyi, Menya impamvu

Rulindo: Icyakozwe ngo hafatwe Umugabo atwaye imodoka yahinduwe mo ububiko bwa magendu

Polisi yarashe mu kico umugabo wari uvuye Iwawa nyuma yo gukekwaho ubujura

Uburyo Ayabonga yateguriye Muhire Kevin amayeri yo kwigaranzura APR FC, akoresheje agapapuro

Iperereza ku mpanuka y’imodoka mu Bubiligi: Impamvu n’ingaruka ku buzima bw’Abarundi



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-07 11:24:34 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-yatumye-Umugabo-agerageza-kwica-umukozi-wUrukiko-rwa-Gasabo-akoresheje-imbago.php