Yari amaze kurya irindazi yanga kwishyura, intandaro y’amakimbirane yamuviriyemo gufungwa
Umusore w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gukomeretsa mugenzi we amuteye umusumari hafi y’ijisho, anavugwaho kuvuga amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi byabereye ahazwi nk’isoko ry’ahitwa ku Rya Kane, ubwo uyu musore witwa Peter yari amaze kurya irindazi akanga kwishyura. Byateje impaka n’abandi bari aho, harimo na Igilimbabazi Emmanuel wamubajije impamvu adashaka kwishyura, bigatuma Peter amusubiza amagambo akakaye, birangira amuteye umusumari.
Abari hafi aho bavuga ko bumvise Peter avuga amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside mbere yo gukomeretsa Emmanuel.
Yohani Muhashyi, ushinzwe umutekano muri iri soko, yagize ati: “Yamubwiye amagambo akomeye ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma ahita amutera umusumari. Ahubwo iyo aza kuwutera mu jisho ryari kuvamo.”
Nyuma y’ibi, abaturage bihutiye gutabara no kugeza Igilimbabazi kwa muganga, mu gihe Peter we yahise afatwa akagezwa kuri RIB.
Peter yemeye ko yakoze icyaha cyo gukomeretsa mugenzi we, ariko ahakana ko yavuze amagambo ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Numva umujinya uranyishe ni ko kumukomeretsa kuriya. Ibyo bindi ntabyo navuze, ndarengana.”
Abaturage bo mu Kagari ka Gakoni bavuga ko uyu musore asanzwe azwiho imyitwarire idahwitse, ndetse ko ari kenshi afashwe agira uruhare mu bikorwa by’ubujura no gukangisha abantu kubakomeretsa.
Umwe mu baturage yagize ati: “Yarananiranye arazwi. Ubushize yankubise icyuma ndatwite ngo anyicishe kuko nari mvuze ko yibye inanasi. Ni kenshi afatwa bikarangira barekuye bavuga ko ari umunyeshuri.”
Hari n’abavuga ko ubuyobozi bwagiye bumubabarira inshuro nyinshi, aho umupadiri wigisha aho yiga yajyaga amusabira imbabazi, bikamufasha gukomeza gukora amakosa atabibajijweho inshingano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yavuze ko ubuyobozi buri gukorana n’izindi nzego kugira ngo uyu musore abiryozwe, ndetse ko ashobora koherezwa aho abana bagororerwa.
Ati: “Si ubwa mbere akora ibikorwa bihungabanya umutekano, ntabwo turi bukomeze kumubembereza ngo ni uko ari umwana. Turakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe.”
Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko afite imyaka 15, cyangwa se niba yaba arengeje iyo myaka, kuko hari abakeka ko ashobora kuba akuze kurusha uko bivugwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show