English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igihe cyo gukura ingabo za SADC muri RDC cyari cyararenze - Impuguke mu by’umutekano

Impuguke mu by’umutekano n’ubwirinzi yakiriye neza icyemezo cy’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) cyo kurangiza ubutumwa bwawo bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), ivuga ko izo ngabo zitari zikiri ngombwa muri icyo gihugu gikomeje kugarizwa n’intambara.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe, yategetse ko ingabo za SAMIDRC zitangira kuva mu burasirazuba bwa Congo. Izo ngabo zari zaroherejwe muri ako gace muri Ukuboza 2023 kugira ngo zifashe ingabo za Congo (FARDC) mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa AFC/M23.

Guverinoma ya Congo ifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi b’umutwe wa FDLR wiganjemo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’itsinda ry’abacancuro b’Abanyaburayi, ndetse n’indi mitwe myinshi yitwara gisirikare izwi nka Wazalendo.

Iyi mpuzamashyaka ya gisirikare ntiyabashije guhagarika icyivugo cy’aba M23, kuko ubu ari bo bagenzura imijyi ya Goma na Bukavu, ikomeye mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za SAMIDRC zigizwe n’abasirikare baturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzaniya, na Malawi, zashyize intwaro hasi muri Mutarama 2025, ubu zikaba ziri mu bigo byazo biri mu duce twa Sake na Goma, aho zigenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kurangiza ubu butumwa butageze ku ntego zabwo, Umuyobozi wa African Defence Review, Darren Olivier, yavuze ko iki cyemezo cyari gikwiye gufatwa cyera, nubwo byatinze.

Yagize ati "Nk’uko njyewe n’abandi benshi twagiye tubigarukaho kenshi, byari bimaze kugaragara ko kuva M23 yafata Goma [mu mpera za Mutarama] ubutumwa bwa SAMIDRC butakiri bushoboka, bityo hakwiye gufatwa icyemezo cyo kubuhagarika no gukura ingabo. Iyo myanzuro yari itegerejwe.’’

Akomeza agira ati "Mu myumvire yanjye, nubwo byatinze, Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi bakoze ikintu cyiza cyo kudahubukira guhamagarwa guhita bakura ingabo, ahubwo bagategereza ko ibiganiro hagati ya EAC na SADC biza kugira uruhare mu guhitamo icyerekezo gikwiye."

Olivier yavuze ko SADC izifuza ko ingabo ziva muri Congo mu buryo butunganye, aho ibikoresho byose n’intwaro bizavanwa muri icyo gihugu mu mutuzo binyuze mu biganiro bya EAC na SADC.

Yongeyeho ati "Ibyo bizasaba gusana piste y’indege ya Goma, kuko ibikoresho byinshi bishobora gutwarwa gusa hakoreshejwe indege.’’

Inama idasanzwe ya SADC yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yongeye gushimangira ko igisubizo cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo kigomba gushingira ku nzira za politiki no mu biganiro bihuriweho n’impande zose, harimo leta, imitwe itari iya leta, abasirikare n’abasivile, hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano.

Icyemezo cyo gukura ingabo cyafashwe nyuma yo kwakira raporo nshya ku mutekano w’akarere ka Kivu no gusuzuma imyanzuro y’Inama idasanzwe y’Urwego rushinzwe umutekano muri SADC yabaye ku wa 6 Werurwe. Iyo nama yari yasabye ko ingabo za SADC zivana muri Congo kuko zitari zigifite aho zihagaze mu buryo bwa gisirikare.

Byongeye, inama yabaye ku wa Kane yongeye kwemeza ko hagomba gukorwa ihuriro ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi, ndetse hakongerwamo abahuza bashya kugira ngo hatangwe umusanzu ufatika mu biganiro bigamije amahoro arambye.



Izindi nkuru wasoma

Igihe cyo gukura ingabo za SADC muri RDC cyari cyararenze - Impuguke mu by’umutekano

Urukundo, ubutinganyi, cyangwa se ibihesha ishema abagore: Dore filime zo kureba muri iki cyumweru

Nta migambi dufite yo kugera i Kinshasa – Umugaba w’Ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-14 18:51:55 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igihe-cyo-gukura-ingabo-za-SADC-muri-RDC-cyari-cyararenze--Impuguke-mu-byumutekano.php