U Rwanda rwongeye kwishyuza u Bwongereza Miliyari zisaga 89 Frw nyuma y’ibihano bidasobanutse.
U Rwanda rwongeye gusaba Leta y’u Bwongereza kwishyura miliyoni 50 z’amapawundi (abarirwa muri miliyari zisaga 89 Frw) nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.
U Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda kutishyuza ayo mafaranga hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye. Icyakora, u Rwanda rwahinduye icyemezo nyuma y'ibihano bwafatiwe, buvuga ko rwashimangiye ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka uruhuza na RDC.
Ni nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ibintu byarakaje RDC ikomeza gushinja u Rwanda gufasha M23, mu gihe rwo rubihakana, rukavuga ko ari urwitwazo rwa Congo ku bibazo by’imbere mu gihugu.
Indi mpamvu yatumye u Rwanda rusaba kwishyurwa ayo mafaranga ni amagambo yavuzwe na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ku wa 26 Gashyantare 2025, ubwo yashinjaga u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko UK igomba kwishyura kuko amasezerano abiteganya.
Yagize ati "Turishyuza ayo mafaranga rero, kuko amasezerano ateganya ko Leta y’u Bwongereza igomba kuyishyura."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show