English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukino wahuje Mike Tayson  na Jake Paul  watumye umuraperi  Drake ahomba akayabo.

Umuraperi Drake udakunze guhirwa n’imikono y’amahirwe, yongeye guhomba nyuma y’uko yari yashese amafaranga menshi mu mukino w’iteramakofi waraye uhuje Mike Tyson na Jake Paul.

Drake yari yateretseho amadorali $335,000 asaga miliyoni 400 Rwf avuga ko Tayson aza gukubita ibipfunsi Jake Paul, nyamara byarangiye Tayson atsinzwe

Drake yagombaga kwegukana angana na miliyoni $1 arenga miliyari 1 Rwf, ariko birangira Jake Paul ari we utsinze.

Uyu ni umukino wabereye muri AT&T Stadium Arlington i Texas muri Leta Zunze z’Amerika, imbere y’abafana barenga ibihumbi 70.

Ni umukino wagiye wimurwa kuko wari kuba muri Gicurasi, wimurimurwa muri Nyakanga, ariko nabwo birangira byanze ushyirwa ku wa 15 Ugushyingo 2024.

Wari umukino wa nyuma kuri Tyson w’imyaka 58 washaga gusezera uyu mukino akubise Jake Paul w’imyaka 27 ariko birangira bitamukundiye.

Uyu mukino warebwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umukambwe Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



Izindi nkuru wasoma

Kiyovu Sports ikomeje gukina umukino w’amacenga hamwe na Rutahizamu Sugira Ernest.

Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Umuraperi Kendrick Lamar ya kukumbye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025.

Ubuzima bwa Fatakumavuta muri gereza bwatumye azinukwa imyidagaduro ahubwo ayoboka ruhago.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-16 12:24:06 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukino-wahuje-Mike-Tayson--na-Jake-Paul--watumye-umuraperi--Drake-ahomba-akayabo.php