English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubuzima bwa Fatakumavuta muri gereza bwatumye azinukwa imyidagaduro ahubwo ayoboka ruhago.

Sengabo Jean Bosco, uzwi cyane nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ry’u Rwanda, ari kubarizwa mu igororero rya Mageragere kuva ku wa 18 Ukwakira 2024.

Nyuma yo gufungwa akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe ikoranabuhanga, ubuzima bwe bwahindutse mu buryo bugaragara, aho yagiye yegera inzira nshya y’ubuzima.

Mu Kuboza 2024, Fatakumavuta yafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura ubuzima, abatirizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

Yatangaje ko yamenye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe, ahita azinukwa imyidagaduro n’umuziki, ibintu byamumenyekanishije cyane mu myaka yashize. Ubu avuga ko ahanze amaso inzira nshya ishingiye ku kwizera no kubaha Imana.

Kuri ubu, Sengabo ni umuntu mushya. Aho afungiye i Mageragere, abayeho mu mutuzo, asurwa n’abantu benshi kandi kenshi. Nk’uko yabitangarije itsinda ry’abanyamakuru ba Isibo TV na Radio bamusuye, yagaragaje ko yishimiye ubuzima bwe bushya, aho ahanze amaso ibifite umumaro kurusha guhangayikira iby’Isi.

Nubwo azinutswe imyidagaduro, Fatakumavuta ntiyaretse gukomeza gukunda umupira w’amaguru. Mbere y’uko afungwa, yari umuvugizi wa Gorilla FC, ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Aho afungiye, yagize uruhare rukomeye mu gutangiza no gutoza ikipe y’abanyamakuru bo muri gereza, bikavugwa ko ari imwe mu makipe akomeye cyane muri iryo gororero.

Iyi mpinduka yo kuva mu myidagaduro akinjira mu mupira w’amaguru, no kwiyegurira Imana, irerekana urugendo rw’umuntu uhisemo guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe mu bihe bikomeye. Fatakumavuta ahamya ko ubu arangwa n’umutuzo no kwiyubaka, akaba anashimira abamuba hafi muri uru rugendo rushya.

Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku izina ‘Fatakumavuta’ yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-20 15:18:39 CAT
Yasuwe: 94


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubuzima-bwa-Fatakumavuta-muri-gereza-bwatumye-azinukwa-imyidagaduro-ahubwo-ayoboka-ruhago.php