English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kiyovu Sports ikomeje gukina umukino w’amacenga hamwe na Rutahizamu Sugira Ernest.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ndetse na rutahizamu w’iyi kipe, Sugira Ernest, bakomeje gucungana ku jisho nyuma y’uko umukinnyi yishyuza abandi bakamushinja guta akazi.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2024-25 utangira, Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi bashya bagombaga kuyifasha mu marushanwa atandukanye.

Mu bo yasinyishije, harimo Sugira Ernest wari umaze igihe adafite ikipe. Uyu rutahizamu, yasinyiye Urucaca amasezerano y’umwaka umwe ariko ntiyayikinira kubera ibihano FIFA yafatiye iyi kipe.

Nyuma yo kumenya ko nta byangombwa bitangwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, azahabwa kubera ibi bihano byafatiwe ikipe, Sugira kimwe n’abandi barimo Amiss Cédric, bahagaritse imyitozo.

Ubwo abandi bahembwaga, uyu rutahizamu nta n’igiceri we yigeze ahabwa nyamara afite amasezerano y’akazi.

Nyuma yo kudahabwa umushahara kandi abandi bahembwa, tariki ya 14 Gashyantare 2025, Sugira yahisemo kwandikira Kiyovu Sports ayisaba gusesa amasezerano ndetse ibaruwa ishyirwaho umukono na noteri.

Iyi baruwa yayijyanye mu Biro by’ikipe ndetse bashyiraho umukono ko bayakiriye.Bidacyeye kabiri, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise busubiza uyu mukinnyi ko bushingiye ku masezerano bagiranye, ahubwo bumushinja guta akazi ariko bumutumira mu Nama igomba kumuhuza n’ubuyobozi kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.

Amakuruahari avuga ko umukinnyi yasabye ikipe amafaranga angana na miliyoni 1 Frw ngo batandukane neza nta manza zibayemo, ariko abandi bicira ibiti mu matwi.

Andi makuru akavuga ko banze ko asesa amasezerano kuko bakeka ko Sugira yazahita ayijyana mu nkiko za FIFA ayishinja kunyuranya n’amasezerano bagiranye.

Abakinnyi iyi kipe yari yasinyishije ariko ntibabashe kuyikinira, yasabye gushaka amakipe bakinira hanyuma na yo iborohereza mu kubarekura.



Izindi nkuru wasoma

Ibyaranze umukino: Musanze na Bugesera zegukanye shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Basketball: Ibyaranze umukino w’agashinyaguro wahuje APR BBC na Patriots BBC

APR FC ikomeje kugorwa no gusogongera ku mwanya wa Mbere nyuma yo gusitara kuri Gasogi United

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-22 10:49:25 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kiyovu-Sports-ikomeje-gukina-umukino-wamacenga-hamwe-na-Rutahizamu-Sugira-Ernest.php