Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.
Jose Chameleone umwe mu bahanzi bubashywe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga inama ihuriweho ya EAC na SADC.
Uyu muhanzi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ya Perezida Kagame ayakurikiza ubutumwa bugira buti “Urakoze Papa Paul Kagame.”
Nyuma y’ubu butumwa kandi yongeyeho amabendera y’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.
Mu minsi yashize kandi Jose Chameleone na bwo yikije ku Rwanda, ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragara ari i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari afite imyaka 17.
Ati “Njyewe w’imyaka 17, i Nyamirambo mu Rwanda. Njyewe w’imyaka 47, i Sudbury muri USA.
Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda imyaka ye ya mbere mu muziki yabaye i Kigali mu Rwanda igihe kitari gito.
Jose Chameleone ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwivuriza, biteganyijwe ko azagaruka iwabo muri Uganda muri Mata 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show