English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.

Jose Chameleone umwe mu bahanzi bubashywe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga inama ihuriweho ya EAC na SADC.

Uyu muhanzi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ya Perezida Kagame ayakurikiza ubutumwa bugira buti “Urakoze Papa Paul Kagame.”

Nyuma y’ubu butumwa kandi yongeyeho amabendera y’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.

Mu minsi yashize kandi Jose Chameleone na bwo yikije  ku Rwanda, ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragara ari i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari afite imyaka 17.

Ati “Njyewe w’imyaka 17, i Nyamirambo mu Rwanda. Njyewe w’imyaka 47, i Sudbury muri USA.

Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda imyaka ye ya mbere mu muziki yabaye i Kigali mu Rwanda igihe kitari gito.

Jose Chameleone ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwivuriza, biteganyijwe ko azagaruka iwabo muri Uganda muri Mata 2025.



Izindi nkuru wasoma

Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Gukemura intambara ya RDC na M23 mu Mahoro-Ubutumwa bwa Papa Francis ku kibazo cya Congo.

Umuhanzikazi Spice Diana yanyomoje amakuru yavugaga ko yakoranye ubukwe n’Umugande.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-08 16:14:52 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urakoze-Papa-Paul-Kagame-Umuhanzi-Jose-Chameleone.php