English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Mike Kayihura, umuhanzi ukomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Sabrina” yakoranye na Kivumbi King na Dany Beats, “Jaribu,” “Tuza,” “Zuba,” na “Anytime,” yatangaje ko afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Kigali In The Morning cyabereye kuri Radio Royal FM, aho yari atumiyemo umunyamakuru mu gace ka Friday Office Party. Aha, yavuze ko akunda cyane umukino w’umupira w’amaguru ndetse ko ari umufana ukomeye wa Arsenal. Yongeyeho ko afite inzozi zo kuzaba umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru mu gihe kizaza.

Mike kandi yavuze ko ubuhanga bwe mu gucuranga ibikoresho bya muzika nka Piano bushingiye ku buzima bwe bwabereye mu rusengero, aho yagiriye amahirwe yo kwiga muzika kuva mu bwana bwe.



Izindi nkuru wasoma

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Nta gahunda yo kwigarurira Bukavu bafite. M23 yatangaje icyo ishaka kurusha ikindi.

Umuhanzikazi Spice Diana yanyomoje amakuru yavugaga ko yakoranye ubukwe n’Umugande.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe.

M23 mu rugamba rushya: Igikuba cyacitse mu Kiyaga cya Kivu no mu mujyi wa Goma.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-07 16:41:41 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntibisazwe-Umuhanzi-Mike-Kayihura-afite-inzozi-zo-kuba-umutoza-wumupira-wamaguru.php