English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi w’icyamamare David Rudisha yarokotse impanuka y’indege

 

Umukinnyi w’icyamamare wo muri Kenya, David Rudisha w’imyaka 33 watwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike, inshuro ebyiri mu gusiganwa ku maguru metero 800, yarokotse impanuka y’indege yaguye nabi.

Nkuko byacicikanye kuri Tweeter ngo ndege yari itwaye Rudisha n’abandi bantu batanu, yaguye mu gace ka Kajiado kari mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Kenya ku wa Gatandatu nkuko amafoto ayigaragaza igaramye mu murima.

Rudisha wasiganwaga ku maguru ku ntera iringaniye,agira icyo avuga kuri iyi mpanuka yavuze ko cyari igihe giteye ubwoba.

Aganira n’ikinyamakuru Daily Nation yagize ati:“Byose byari bimeze neza mu minota irindwi cyangwa umunani ya mbere turi mu kirere, n’uko nyuma twumva moteri y’indege irekeye aho guhinda.”

Yakomeje agira ati:“ uwari utwaye yahise abona abona ahantu hagaragara, agerageza kuyihamanurira ariko rimwe mu mababa yayo ryahise rikubita igiti ubwo indege yari itangiye kwikaraga mbere yo kugwa mu murima urimo amabuye.”

Yongeyeho ko “umupilote yakoze igikorwa cy’igitangaza kugira ngo indege igume hejuru kandi mu buryo bwiza igihe kirekire.”

Rudisha wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike yabereye i London mu 2012 n’i Rio de Janeiro mu 2016, ntiyakomeretse.

Umwe mu bo bari kumwe mu ndege, Stephen Ole Marai, yari akiri mu bitaro yitabwaho kubera imvune yagize mu mbavu. Ni mu gihe abandi bavuwe imvune zidakomeye bagize nyuma bagataha.

Iyi mpanuka yabaye ubwo Rudisha yari avuye mu irushanwa rya “Kenya Maasai Olympics” ryabereye mu gace ka Kajiado.

Uyu mugabo wamaze gusezera ku mukino wo gusiganwa ku maguru ku rwego rwo hejuru, avuga ko ari gutekereza uburyo yakomereza mu butoza.

Muri Kanama 2019, Rudisha yarokotse impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda wa Nairobi-Kisumu ubwo ipine ryaturikaga imodoka ye ikagongana n’indi nini ya ‘bus’.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Kamonyi- Musambira: Habereye impanuka ikomeye cyane aho imodoka ya RFTC yasekuranye na Vigo.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.



Author: Chief Editor Published: 2022-12-13 08:10:46 CAT
Yasuwe: 345


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wicyamamare-David-Rudisha-yarokotse-impanuka-yindege.php