Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4
Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025, mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke ho mu Karere ka Ngororero, habaye impanuka ikomeye yahungabanyije ubuzima bw’abagenzi bavuye Kigali berekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo ifite purake RAI 294 F, yavaga i Nyange yerekeza i Muhanga, yarenze ku mategeko y’umuhanda ikinjira mu mukono utari uwayo kandi igendera ku muvuduko mwinshi. Iyo kamyo yahise igonga ‘Coaster’ yo muri sosiyete itwara abantu ya Capital Express, yari itwaye abagenzi bavuye i Kigali berekeza i Karongi, ifite purake RAB 697 U.
Amakuru yatanzwe n’ababonye iyo mpanuka bavuga ko iyo kamyo yagaragazaga umuvuduko udasanzwe kandi utajyanye n'imiterere y'aho byabereye. Bamwe muri bo batangaje ko uwari uyitwaye yasaga n’uwataye icyerekezo, bigakekwa ko ashobora kuba yari ananiwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe, yemereye IGIHE iby’iyo mpanuka, ashimangira ko abantu bane bakomeretse ariko bakaba bamaze kuvurwa.
Ati "Impanuka yakomerekeyemo abaturage bane, bahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange B. Bahise bitabwaho n’abaganga, baravurwa barataha. Dushimira ubutabazi bwihuse bwatanzwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bihutiye gutabara.’’
Nubwo iyi mpanuka itahitanye ubuzima, yakongeje impaka ku kibazo cy’umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko ku modoka zitwara imizigo zikunze kurangwa n’umuvuduko ukabije no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Abaturage basabye ko hakazwa ubugenzuzi ku modoka ziremereye, by’umwihariko ku mihanda inyura mu turere two hagati mu gihugu, aho usanga hari utunyerera, imisozi, n’amakorosi menshi ashobora guteza akaga.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show