English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025, mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke ho mu Karere ka Ngororero, habaye impanuka ikomeye yahungabanyije ubuzima bw’abagenzi bavuye Kigali berekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo ifite purake RAI 294 F, yavaga i Nyange yerekeza i Muhanga, yarenze ku mategeko y’umuhanda ikinjira mu mukono utari uwayo kandi igendera ku muvuduko mwinshi. Iyo kamyo yahise igonga ‘Coaster’ yo muri sosiyete itwara abantu ya Capital Express, yari itwaye abagenzi bavuye i Kigali berekeza i Karongi, ifite purake RAB 697 U.

Amakuru yatanzwe n’ababonye iyo mpanuka bavuga ko iyo kamyo yagaragazaga umuvuduko udasanzwe kandi utajyanye n'imiterere y'aho byabereye. Bamwe muri bo batangaje ko uwari uyitwaye yasaga n’uwataye icyerekezo, bigakekwa ko ashobora kuba yari ananiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe, yemereye IGIHE  iby’iyo mpanuka, ashimangira ko abantu bane bakomeretse ariko bakaba bamaze kuvurwa.

Ati "Impanuka yakomerekeyemo abaturage bane, bahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange B. Bahise bitabwaho n’abaganga, baravurwa barataha. Dushimira ubutabazi bwihuse bwatanzwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bihutiye gutabara.’’

Nubwo iyi mpanuka itahitanye ubuzima, yakongeje impaka ku kibazo cy’umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko ku modoka zitwara imizigo zikunze kurangwa n’umuvuduko ukabije no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Abaturage basabye ko hakazwa ubugenzuzi ku modoka ziremereye, by’umwihariko ku mihanda inyura mu turere two hagati mu gihugu, aho usanga hari utunyerera, imisozi, n’amakorosi menshi ashobora guteza akaga.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-22 13:08:56 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-impanuka-yo-muri-Ngororero-yongeye-kugaragaza-uburangare-nyuma-yo-gukomerekeramo-4.php