Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru
Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka ikomeye ya kajugujugu yahitanye abantu umunani barimo abayobozi bakuru ba Leta, barimo Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibidukikije.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa mbere tariki ya 06 Kanama 2025, Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryemeje ko amabendera y’igihugu yose azamanurwa kugeza hagati mu rwego rwo kunamira abitabye Imana. Perezida Mahama yavuze ko igihugu kiri mu bihe bikomeye, asaba Abanya-Ghana bose kugira umutima w’impuhwe, ubufatanye no gusengera imiryango yabuze ababo.
Ati “Turimo twabuze abantu b’ingenzi, abayobozi bakundwaga kandi bitangiye igihugu cyacu. Iki ni igihe kigoye kuri twe twese. Dukeneye gufatana urunana, duharanire ubumwe n’amahoro,”.
Kajugujugu yahitanye abo bayobozi yari mu rugendo rw’akazi, aho bivugwa ko bari bagiye gusura ibikorwa bya gisirikare n’ibidukikije mu ntara ya Ashanti. Abari bayirimo bose bahise bapfa ubwo yahanukaga maze igafatwa n’inkongi y’umuriro, nk’uko byemezwa n’inzego z’umutekano.
Kugeza ubu impamvu yateye iyo mpanuka ntiramenyekana, ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ryimbitse. Abashinzwe umutekano wo mu kirere ndetse n’abatekinisiye babigize umwuga bageze aho byabereye, batangiye gusesengura ibice by’indege bishobora gutanga amakuru afasha mu kumenya icyayiteye.
Iyo mpanuka ibaye igihe igihugu cyari cyitegura inama mpuzamahanga ku bidukikije, yari iteganyijwe gukorwa n’umwe mu baguye muri iyo kajugujugu. Ni igihombo gikomeye ku rwego rwa politiki no ku mishinga ya Leta.
Abaturage batandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaje agahinda ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko babuze abayobozi b’intangarugero, bari bafite icyerekezo n’icyifuzo cyo guteza imbere igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show