English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi

Ku wa gatanu tariki 20 Kamena 2025, nibwo twamenye amakuru avuga ko Rayon Sports yaganiriye na Bigirimana Abedi kuri Telefone ariko uyu mukinnyi ababwira ko ibiganiro byo kumvikana bitaba adahari.

Uyu musore yafashe umwanzuro wo kuza mu Rwanda kugira ngo barangize ibiganiro uyu musore asinye amasezerano. Bigirimana Abedi biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, arahura n'ubuyobozi bwa Rayon Sports barangize ibiganiro.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'ejo hashize tariki 20 Kamena 2025, hari hateganyijwe gusinya kwa Ntarindwa Aimable ariko byongera kwanga ubugira 2 kuko iyi kipe itaramuha amafaranga kugirango asinye amasezerano.

Uyu musore nubwo ibye na Rayon Sports bikomeje gutinda, ikipe ya Police FC nayo yabijemo ndetse binavugwa ko ibiganiro bigeze aheza ashobora gutungurana akaba ari ho yakwerekeza.

Ikipe ya Rayon Sports Kandi ikomeje ibiganiro na Biramahire Abeddy kugirango yongere amasezerano muri iyi kipe nyuma yuko umwaka yari yarasinye warangiye.



Izindi nkuru wasoma

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko Alain Kirasa yabenze Mukura Victory Sports

Habuze iki ngo APR FC itwarwe umukinnyi ukomeye

Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi

APR FC yasinyishije umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-21 19:16:49 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yatumijeho-byigitaraganya-umukinnyi-wUmurundi.php