Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi
Ku wa gatanu tariki 20 Kamena 2025, nibwo twamenye amakuru avuga ko Rayon Sports yaganiriye na Bigirimana Abedi kuri Telefone ariko uyu mukinnyi ababwira ko ibiganiro byo kumvikana bitaba adahari.
Uyu musore yafashe umwanzuro wo kuza mu Rwanda kugira ngo barangize ibiganiro uyu musore asinye amasezerano. Bigirimana Abedi biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, arahura n'ubuyobozi bwa Rayon Sports barangize ibiganiro.
Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'ejo hashize tariki 20 Kamena 2025, hari hateganyijwe gusinya kwa Ntarindwa Aimable ariko byongera kwanga ubugira 2 kuko iyi kipe itaramuha amafaranga kugirango asinye amasezerano.
Uyu musore nubwo ibye na Rayon Sports bikomeje gutinda, ikipe ya Police FC nayo yabijemo ndetse binavugwa ko ibiganiro bigeze aheza ashobora gutungurana akaba ari ho yakwerekeza.
Ikipe ya Rayon Sports Kandi ikomeje ibiganiro na Biramahire Abeddy kugirango yongere amasezerano muri iyi kipe nyuma yuko umwaka yari yarasinye warangiye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show