English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Matthew David Hughes winjiriye Eminem yakatiwe imyaka 30

Detroit Free Press yanditse ko Matthew David Hughes w’imyaka 32 y’amavuko yakatiwe imyaka 30 ari muri gereza. Ni igihano yahawe n’urukiko ku itariki 17 Kamena 2025 nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo kwinjira mu rugo rwa Eminem mu myaka itandatu ishize.

Hari ikindi gihano yari yarahamijwe cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu bitewe n’uko yari yarahamijwe icyaha cyo guteza ibibazo ubuzima bwa Eminem’Aggravated stalking’.

Urukiko rero ruteranyije ibyo bihano , igihano gito yahabwa ni igifungo cy’imyaka 18 noneho igifungo cy’imyaka myinshi yakora ni imyaka 37 n’amezi n’amezi atandatu muri gereza.

Muri Kanama 2024 David Matthew yinjiriye urugo rwa Eminem yiba igare, abacunga umutekano bamubonye ariruka arabasiga.

Emimen kandi yigeze kubwira urukiko ko mu 2020 uwo mugabo bigeze gucakirana iwe mu rugo noneho ahamagara polisi iramutabara ariko byasize ihungabana rikomeye ku buzima bw’uwo muraperi.



Izindi nkuru wasoma

Matthew David Hughes winjiriye Eminem yakatiwe imyaka 30

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe

Uko isoko rya Gisenyi rigiye gufungura imiryango nyuma y’imyaka 14 y’amacenga (Amafoto)

Uwamamaye ku mazina ya "Ibya Yesu ni ku murongo" yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Kuki Burna Boy w'imyaka 34 y'amavuko adakozwa ibyo gushaka umugore?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-25 13:12:23 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Matthew-David-Hughes-winjiriye-Eminem-yakatiwe-imyaka-30.php