Umudage Thomas Tuchel, yaragijwe inshingano nshya zo gutoza ikipe y’ihihugu y’u Bwongereza.
Nyuma y’umukino wanyuma wa Euro ya 2024, ubwo u Bwongereza bwatsindindwaga na Espagne, byatumye uwari umutoza wa bo Gareth Southgate weguye ku mirimo ye y’ubutoza, ubu umutoza Thomas Tuchel wigeze gutoza Chelsea, agiye kugirwa Umutozamukuru w’Abongereza.
Uwari umutoza w’Agateganyo, Lee Carsley, washyizweho na FA, azatoza imikino ibiri itaha u Bwongereza buzahuramo n’u Bugereki na Repubulika ya Irlande mu Ugushyingo mu gihe Tuchel azatangira akazi nyuma yaho.
Tuchel azerekanwa ku wa Gatandatu kuri Stade Wembley. Intego y’uyu mutoza akaba ari ugufasha u Bwongereza kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique ndetse no ku gitwara bikaba akarusho.
Ibikombe Thomas Tuchel w’imyaka 51 yatwaye nk’umutoza.
Yegukanye UEFA Champions League, igikombe cy’Isi cy’Amakipe na UEFA Super Cup mbere yo kwirukanwa muri Chelsea.
Yatwaye Igikombe cy’u Budage muri Dortmund n’ibikombe bibiri bya Ligue 1 muri PSG ndetse mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 yatwaye ibikombe bitatu bikinwa mu Bufaransa.
Gusa kugeza ubu ntacyo FA cyangwa uruhande rwa Thomas Tuchel baravuga kuri aya makuru, nk’uko BBC yabyanditse.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show