English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umudage Thomas Tuchel, yaragijwe inshingano nshya zo gutoza  ikipe y’ihihugu y’u Bwongereza.

Nyuma y’umukino wanyuma wa Euro ya 2024, ubwo u Bwongereza  bwatsindindwaga na Espagne, byatumye uwari umutoza wa bo Gareth Southgate  weguye ku mirimo ye y’ubutoza, ubu umutoza Thomas Tuchel wigeze gutoza Chelsea, agiye kugirwa Umutozamukuru w’Abongereza.

Uwari umutoza w’Agateganyo, Lee Carsley, washyizweho na FA, azatoza imikino ibiri itaha u Bwongereza buzahuramo n’u Bugereki na Repubulika ya Irlande mu Ugushyingo mu gihe Tuchel azatangira akazi nyuma yaho.

Tuchel azerekanwa ku wa Gatandatu kuri Stade Wembley. Intego y’uyu mutoza akaba ari ugufasha u Bwongereza kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique ndetse no ku gitwara bikaba akarusho.

Ibikombe Thomas Tuchel w’imyaka 51 yatwaye nk’umutoza.

Yegukanye UEFA Champions League, igikombe cy’Isi cy’Amakipe na UEFA Super Cup mbere yo kwirukanwa muri Chelsea.

Yatwaye Igikombe cy’u Budage muri Dortmund n’ibikombe bibiri bya Ligue 1 muri PSG ndetse mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 yatwaye ibikombe bitatu bikinwa mu Bufaransa.

Gusa kugeza ubu ntacyo FA cyangwa uruhande rwa Thomas Tuchel baravuga kuri aya makuru, nk’uko BBC yabyanditse.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Imaramatsiko ku mikorere y’uburyo umugore anyongera umugabo no kududubiza amavangingo.

Igitima kiradiha ku mutoza wa Arsenal Mikel Arteta mbere y’umukino uzabahuza na Liverpool.

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

Ikipe ya Kiyovu Sports yagarikiwe i Rubavu ikomeza kugwa mu mu mpanga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-16 10:51:53 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umudage-Thomas-Tuchel-yaragijwe-inshingano-nshya-zo-gutoza--ikipe-yihihugu-yu-Bwongereza.php