English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize isabukuru y’amavuko yuzuza imyaka 67 y’amavuko.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavutse ku bw’umwami Mutara III Rudahigwa avukira i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Ubu aho yavukiye hitwa Umudugudu wa Buhoro.

Perezida Kagame ariko ntiyakuriye mu Rwanda kuko imyaka myinshi y’ubuto bwe yayimaze mu buhungiro mu gihugu cya Uganda aho umuryango we wari warahungiye ivangura moko ryari riri mu Rwanda muri icyo gihe.

Ni umuyobozi uzwiho gukunda abaturage, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

Kagame kandi azwiho kutihanganira abayobozi badakora neza inshingano zabo, mu mbwirwaruhame ze zitandukanye yagiye agaragaza ko umuyobozi nyawe ari uwita ku nshingano ze kandi akaba yiteguye kuzibazwa.

Perezida Kagame kuri ubu wujuje imyaka 67 y’amavuko, yashakanye na Jeannette Kagame. Afite abana bane barimo Ivan Cyomoro, Ange Kagame (Umukobwa), Ian Kagame na Brian Kagame. Yabatirijwe mu idini Gatolika akiri umwana.

Ayobora u Rwanda nk’umukuru w’igihugu kuva mu mwaka w’ 2000, akaba yarageze ku butegetsi asimbuye Pasiteri Bizimungu. Ni umunyamuryango w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ari nawo uri ku butegetsi mu Rwanda, akaba na chairman wawo.

Umuryango mugari w’Ijambo.net ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana Béatha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-23 10:10:17 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Isabukuru-nziza-yamavuko-kuri-Perezida-Paul-Kagame-wujuje-imyaka-67-yubukure.php