Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?
Tariki 25 Ukwakira 2024, imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda iraba yakomeje amakipe adafite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akina imikino y’u munsi wa 7.
Ikipe ya Rayon Sports nkuko yabyifuzaga ntabwo ku ngengabihe yasohotse y’uko amakipe azakina iyi mikino y’u munsi 7 iriho ndetse na APR FC hamwe na Police FC.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 21 ukwakira 2024, nibwo hamenyekanye ko ikipe ya Rayon Sports irimo kwifuza gukomeza gukina shampiyona ititaye ko abakinnyi bayo 3 bari mu ikipe y’igihugu ndetse yari yamaze kugeza icyifuzo muri Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports imeze neza muri iyi minsi, yifuzaga gukomeza gukina shampiyona bitewe ni uko ikeneye amafaranga muri iyi minsi yo kwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kw 9 kandi niyo yari bwakire uyu mukino.
Abakinnyi batumye ikipe ya Rayon Sports idakina uyu mukino barimo Iraguha Hadji, Muhire Kevin ndetse na Ombarenga Fitina. Ikipe ifite abakinnyi barenze 2 mu ikipe y’igihugu ntabwo izakina iyi mikino y’umunsi wa 7 wa shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itumye imikino imwe n’imwe isubikwa, irimo kwitegura imikino 2 izakina n’ikipe y’igihugu ya Djibouti mu gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN.
Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umwiherero kuri uyu wa mbere tariki 21 ukwakira 2024, bitegura umukino wa mbere bazakina tariki 27 ukwakira 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show