English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

Tariki 25 Ukwakira 2024, imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda iraba yakomeje amakipe adafite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akina imikino y’u munsi wa 7.

Ikipe ya Rayon Sports nkuko yabyifuzaga ntabwo ku ngengabihe yasohotse y’uko amakipe azakina iyi mikino y’u munsi 7 iriho ndetse na APR FC hamwe na Police FC.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 21 ukwakira 2024, nibwo hamenyekanye ko ikipe ya Rayon Sports irimo kwifuza gukomeza gukina shampiyona ititaye ko abakinnyi bayo 3 bari mu ikipe y’igihugu ndetse yari yamaze kugeza icyifuzo muri Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports imeze neza muri iyi minsi, yifuzaga gukomeza gukina shampiyona bitewe ni uko ikeneye amafaranga muri iyi minsi yo kwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kw 9 kandi niyo yari bwakire uyu mukino.

Abakinnyi batumye ikipe ya Rayon Sports idakina uyu mukino barimo Iraguha Hadji, Muhire Kevin ndetse na Ombarenga Fitina. Ikipe ifite abakinnyi barenze 2 mu ikipe y’igihugu ntabwo izakina iyi mikino y’umunsi wa 7 wa shampiyona.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itumye imikino imwe n’imwe isubikwa, irimo kwitegura imikino 2 izakina n’ikipe y’igihugu ya Djibouti mu gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN.

Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umwiherero kuri uyu wa mbere tariki 21 ukwakira 2024, bitegura umukino wa mbere bazakina tariki 27 ukwakira 2024.



Izindi nkuru wasoma

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

‘Umunyamakuru Fatakumavuta yarihanangirijwe arinangira’ Dr.Murangira B.Thierry.

Ikipe ya Kiyovu Sports yagarikiwe i Rubavu ikomeza kugwa mu mu mpanga.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryashyizweho akadomo. Uko byari byifashe i Rubavu.

Kubera imvura y’amahindu yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-22 08:00:46 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kubera-iki-umukino-ikipe-ya-Rayon-Sports-yari-bukine-nikipe-ya-Etincelles-FC-wasubitswe.php