English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imaramatsiko ku mikorere y’uburyo umugore anyongera umugabo no kududubiza amavangingo.

Abahanga mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko umugore utazi kunyongera umugabo we mu gihe cyo gutera akabariro, usanga amusiga akigendera akajya gushaka abamuryohereza.Iyo nta mavangingo afiteho usanga mu rugo umugabo ahora adacyeye ku maso aho usanga nabwo bishobora kumujyana mu bushurashuzi.

Ubundi kunyongera umugabo k’umugore mu mibonano mpuzabitsina ni iki ? bikorwa bite? Menya unasobanukirwe.

Ibitabo byinshi bivuga ko uyu muco ari uw’Abanyafurika ariko ukaba waraje kugenda ukwirakwira ku isi hose n’iburayi. Umugore akaba anyongera umugabo igihe bari gutera akabariro iyo amaze kumva uburyohe bw’icyo gikorwa, ibi nabyo bikaba ari bimwe mu bishimisha umugabo cyane, ndetse bikaba byanatuma arangiza vuba.

Igihe umugore ari gukorerwa uburyo(Position) bwo kwibamba n’umugabo we (amunyongera) amufasha kuzamuka gahoro ku gitsina cye akirinda ko cyavamo ahubwo agasa n’uheta umugongo kugirango kinjire neza kandi kigere aho yumva yifuza, ibi bikaba bigenda byongera uburyohe ku mugabo.

Umugore kandi ashobora kunyonga igihe ari gukorerwa ubundi buryo agafasha umugabo kumanuka gahoro ku gitsina cye yirinda ko cyavamo kuko bishobora gutuma gihita kigwa bityo umugabo akabihirwa n’imibonano kandi yari yishimye.

Iyo uganiriye n’abandi bantu bazobereye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bakubwira ko uburyo bworoshye umugore yanyongeramo umugabo ari ukwandika 0 cyangwa 8 akoresheje ikibuno igihe bari mu gikorwa nyirizina hanyuma agasiba uyu mubare akoresheje ikibuno cye ariko akirinda ko igitsina cy’umugabo kiva mu cye.

Kunyongera umugabo kandi abagore benshi bo mu Burasirasuza bwa Afurika babifataga nk’uburyo umugore yafashaga umugabo we kumurongora igihe yabaga ananiwe kandi akeneye gutera akabariro ibi bikaba byarakorwaga mbere y’uko umuco wo gutegurana usakara mu bantu.

Naho ku byerekeye gushaka amavangingo, ubundi Umugabo unyaza yirinda ko igitsina cye kigwa,ndetse akamenya neza igihe umugore we arangiriza kuko bifasha kumenya na we ukuntu ari bugenzure umuvuduko we ndetse akaza no kumenya niba agiye kurangiza mbere y’umugore bityo akaba yashaka uburyo aba akuyemo igitsina cye gahoro gahoro agasa n’ukorera inyuma mu rwego rwo kwirinda ko yahita arangiza vuba.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.

Mu bibazo byanjye byose ngira, icyo kugira umugabo ntikirimo –Umuhanzikazi Lydia Jazmine.

Akekwaho kwica umugore we nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya yapfuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-23 19:34:58 CAT
Yasuwe: 128


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imaramatsiko-ku-mikorere-yuburyo-umugore-anyongera-umugabo-no-kududubiza-amavangingo.php