Ukraine Ikwiye kwemera ko itazigera yigarurira ubutaka bwose yambuwe n’u Burusiya - Amerika
Mu gihe intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka itatu, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko bishobora kutazashoboka ko Ukraine yigarurira ubutaka bwose yambuwe n’u Burusiya.
Rubio ari mu itsinda ry’intumwa za Amerika ziri muri Arabia Saoudite, aho hateraniye ibiganiro bigamije gushaka umuti w’iyi ntambara. Mu magambo ye, yatangaje ko Ukraine ikwiye gucisha make igakomeza inzira y’ibiganiro aho gukomeza kwiringira gutsinda mu buryo bwa gisirikare.
Rubio yagize ati "Mu by’ukuri, bizaba bigoye kuba Ukraine yashyiraho igihe cyo kwirukana Abarusiya ku butaka bwayo bigaruriye, ikongera kugira ubuso nk'ubwo yari ifite mu 2014.’’
Ibi bije mu gihe Ukraine yakomeje gusaba inkunga y’ibihugu byo mu Burengerazuba kugira ngo yisubize ubutaka bwayo, bugera kuri 20% bwafashwe n’u Burusiya. Ariko, Amerika yahagaritse inkunga y’intwaro n’amakuru y’ubutasi yahaga Ukraine, bikaba bishobora gutuma umugambi wa Kyiv wo kwigarurira ibyo bice ukomwa mu nkokora.
Nubwo Perezida Volodymyr Zelensky atigeze na rimwe yemeza ko yarekura ubutaka bwa Ukraine, amahitamo ashobora kuba make mu gihe inkunga yakomeje gukendera. Ibihugu bikomeye nk’Amerika bikomeje kwerekana ko ibiganiro ari byo byonyine byatanga umuti urambye, mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero bishimangira ko budateze kuva mu bice bwigaruriye.
Ese ibi bivuze ko Ukraine igomba kwemera ko yatakaje burundu ibice byafashwe n’u Burusiya? Ibiganiro biri kubera muri Arabia Saoudite bishobora gutanga icyerekezo ku hazaza h’iyi ntambara.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show