English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

SADC yizeje DRC inkunga ikomeye mu guhangana n’Umutwe wa M23

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama idasanzwe yibanze ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bongera kwemeza ko bazakomeza gufatanya n’iki gihugu mu rugamba rwo kugarura amahoro.

Iyi nama yabaye ku wa Kane, tariki 6 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, iyobowe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC. Yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bagize urwego ‘Troika’ rushinzwe politiki, igisirikare n’umutekano, barimo Perezida wa Malawi, Lazarus McCarthy Chakwera; uwa Zambia, Hakainde Hichilema; ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, nk’Umukuru w’Igihugu gifite ingabo ziri mu butumwa muri DRC.

Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC bwatangaje ko iyi nama yasuzumye ishusho y’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, iniga raporo ya komite y’igisirikare ishinzwe gukurikirana imikorere y’ingabo za SADC ziri muri DRC, zizwi nka SAMIDRC. Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama bizasuzumwa mu Nteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za SADC iteganyijwe mu gihe cya vuba.

Ubwo yafunguraga iyi nama, Perezida Samia Suluhu Hassan yagaragaje ko SADC izakomeza gutera ingabo mu bitugu DRC mu rwego rwo gushyigikira ubusugire bw’iki gihugu no gufasha abaturage bacyo kubona amahoro arambye.

Byongeye, iyi nteko yihanganishije ibihugu byagize igihombo cy’ubuzima bw’ingabo muri iyi ntambara, birimo DRC, Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, byapfushije abasirikare bagiye gufasha ingabo za FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23.

Iri tangazo ryemeza ko SADC igikomeje gufata uruhare rugaragara mu bibazo bya DRC, aho ikomeje gukorana n’iki gihugu mu guhangana n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo.



Izindi nkuru wasoma

SADC mu ihurizo ry’icyemezo ku ngabo zayo zaheze i Goma nyuma yo gutsindwa na M23

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Rubavu: Abahinzi b’ibisheke barataka igihombo gikomeye cyatewe n’Indwara bise ‘Amasunzu’

Ibihugu bikomeye byungukira mu mutungo wa Congo - Perezida Paul Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-07 15:51:12 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/SADC-yizeje-DRC-inkunga-ikomeye-mu-guhangana-nUmutwe-wa-M23.php