Ubwongereza n’Ubufaransa bayoboye ibihugu 20 mu mugambi wo guhangana n’Uburusiya
Ibihugu bigera kuri 20, ahanini byo ku mugabane w’u Burayi ndetse no mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza, byagaragaje ubushake bwo kwinjira mu itsinda rigamije gufasha Ukraine. Ibi byatangajwe n’abategetsi b’u Bwongereza, ariko ntibisaba ko ibi bihugu byose byohereza ingabo; bimwe muri byo bishobora gutanga ubundi bufasha butandukanye.
Uyu mugambi uyobowe n’u Bwongereza bufatanyije n’u Bufaransa, watangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu 18 by’i Burayi na Canada. Intego yawo ni ugushyigikira ishyirwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.
Icyakora, Uburusiya bwatangaje ko uyu mugambi utazigera wemerwa, buvuga ko werekana "uruhare rweruye rwa NATO mu ntambara ihanganye n’Uburusiya."
Ibi bibaye mu gihe Ukraine ikomeje gushaka uko yasubukura umubano wayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Washington buhagaritse inkunga ya gisirikare ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’ubutasi. Amerika irashaka gukoresha ibi nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Perezida Volodymyr Zelensky kugira ngo yemere ibiganiro bigamije guhagarika intambara.
Mu cyumweru gitaha, hateganyijwe ibiganiro hagati y’intumwa za Amerika n’iza Ukraine muri Arabia Sawudite. Perezida Zelensky yizera ko uyu mubonano uzaba “ngirakamaro” mu rugamba rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo Ukraine irimo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show