English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubwongereza n’Ubufaransa bayoboye ibihugu 20 mu mugambi wo guhangana n’Uburusiya

Ibihugu bigera kuri 20, ahanini byo ku mugabane w’u Burayi ndetse no mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza, byagaragaje ubushake bwo kwinjira mu itsinda rigamije gufasha Ukraine. Ibi byatangajwe n’abategetsi b’u Bwongereza, ariko ntibisaba ko ibi bihugu byose byohereza ingabo; bimwe muri byo bishobora gutanga ubundi bufasha butandukanye.

Uyu mugambi uyobowe n’u Bwongereza bufatanyije n’u Bufaransa, watangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu 18 by’i Burayi na Canada. Intego yawo ni ugushyigikira ishyirwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.

Icyakora, Uburusiya bwatangaje ko uyu mugambi utazigera wemerwa, buvuga ko werekana "uruhare rweruye rwa NATO mu ntambara ihanganye n’Uburusiya."

Ibi bibaye mu gihe Ukraine ikomeje gushaka uko yasubukura umubano wayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Washington buhagaritse inkunga ya gisirikare ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’ubutasi. Amerika irashaka gukoresha ibi nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Perezida Volodymyr Zelensky kugira ngo yemere ibiganiro bigamije guhagarika intambara.

Mu cyumweru gitaha, hateganyijwe ibiganiro hagati y’intumwa za Amerika n’iza Ukraine muri Arabia Sawudite. Perezida Zelensky yizera ko uyu mubonano uzaba “ngirakamaro” mu rugamba rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo Ukraine irimo.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Twiteguye guhangana n'ibiza nk'ikipe – Meya Mulindwa

Messi na Luis Díaz bayoboye abatsinze ibitego byinshi mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC

Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC mu nama igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-07 10:40:14 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubwongereza-nUbufaransa-bayoboye-ibihugu-20-mu-mugambi-wo-guhangana-nUburusiya.php