Uko umwanda wo mu misarane w’Ikigo cy’Ishuri waturitse ugasenyera abaturage
Abaturage bo muri Nyarucyamu II, mu Murenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, Akarere ka Muhanga, baratabaza nyuma y’uko imyanda iva mu myobo y’imisarani (Fosse Septique) y’Ishuri Ryisumbuye rya Gahogo Adivantisite Academy isandariye mu ngo zabo ikabasenyera.
Bivugwa ko imyanda yasandaye kubera imvura nyinshi yaguye i Muhanga ahagana saa tatu z’ijoro, amazi yayo akaba ari na yo yongereye imbaraga iyo myanda yasenye ibipangu bibiri, ikiraro cy’amatungo magufi n’ubwiherero by’abaturage.
Umwe muri abo baturage witwa Fundi Joseph wasenyewe n’uyu mwanda, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubatabara, kuko ubu bari no mu munuko ukabije nubwo bari basanzwe bawumva mu buryo bw’umunuko.
Ati: “Imvura yaguye umwanda uturuka mu misarane y’ikigo uramanuka uraza nkuko ubibona uradusenyera. Muri make dukeneye ko ubuyobozi budutabara cyane cyane bugakangurira ikigo duturanye gukemura iki kibazo mu buryo burambye.”
Mugenzi we witwa Niyitegeka Madeleine avuga ko umwanda uvanze n’amazi byamanutse bisenya urugo rwe rwose, bigakomeza bikagera nko muri metero 30 ari na ho byahagaze bivuye mu kigo cy’ishuri.
Ati: “Umwanda wo mu misarane y’iki kigo duturanye wamanutse uri kumwe n’isuri y’imvura none dore urugo rwasenyutse, ubwiherero bwacu hamwe n’ikiraro na byo birasenyuka. Muri make ubuyobozi nibudutabare budufashe kumvisha iki kigo gukemura ikibazo mu buryo burambye kuko n’ubundi hari igihe byajyaga bimanuka ariko bitangana gutya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yihanganishije abo baturage bahuye n’ibiza, avuga ko bagiye gusura aho byabereye maze bakabona uko basaba ubuyobozi gukemura icyo kibazo mu buryo burambye.
Ati: “Icyo tugiye gukora cya mbere ni ugusura abaturage tukareba ikibazo bagize uko giteye noneho turaza no kuvugana n’ubuyobozi bwa kiriya kigo tubusabe kwita kuri iki kibazo cy’abaturage, ubundi banakemure ikibazo cy’iyo misarane mu buryo burambye.”
Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Ishuri rya Gahogo Adventist Academy ntibwabasha guhita bugira icyo butangaza, aho Umuyobozi yavuze ko agihuze avugana n’itangazamakuru ahugutse.
Ubuyobozi bw’iri shuri kandi burasabwa kutita ku kibazo cy’imisarane gusa ahubwo bukanubaka uburyo bwo gufata amazi y’imvura buhamye cyane ko ari na yo agira imbaraga iyo ahuriye hamwe avuye ku bisenge by’inyubako.
Abaturage bavuga ko kuba hataraboneka igisubizo kirambye cyo gufata amazi ava ku nyubako z’iri shuri, bishobora kuzateza ibindi biza muri ibi bihe by’imvura ishobora no kugwa abantu basinziriye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show