Gihitanye abaturage benshi: M23 yamaganye igitero cy’ubwicanyi cyagabwe i Bukavu.
Umutwe wa AFC/M23 wasohoye itangazo wamagana igitero cy’ibisasu cyagabwe ku nama yabereye i Bukavu ku wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2024, inama yari iyobowe na Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23. Iki gitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane, ndetse kivugwaho no kuba cyarateguwe hagamijwe kwica Nangaa.
Perezida wa M23 akaba n’umuyobozi wungirije wa Alliance Fleuve Congo (AFC), Bertrand Bisimwa, yavuze ko iki gikorwa cy’ubwicanyi cyateguwe na Leta ya Felix Tshisekedi, ashingiye ku butumwa bwari bwakwirakwijwe mbere yo kugaba igitero, aho ababwoherezaga bagaragazaga intego yo guhitana Corneille Nangaa.
Bisimwa kandi yavuze ko iperereza rya mbere ryagaragaje ko ibisasu byakoreshejwe muri iki gitero bisanzwe bifitwe n’ingabo z’u Burundi, bikaba byaranakoreshejwe mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 n’ingabo za Leta.
AFC/M23 yatangaje ko muri iki gitero hapfiriyemo abasivile ndetse n’abagabye igitero ubwabo, ndetse ko babiri muri bo bamaze gufatwa. Bemeje ko abari inyuma y’iki gikorwa bagishakishwa kandi ko batazihanganira ubu bwicanyi.
Kugeza ubu, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiragira icyo ivuga kuri iki gitero cyabereye i Bukavu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show