English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gihitanye abaturage benshi: M23 yamaganye igitero cy’ubwicanyi cyagabwe i Bukavu.

Umutwe wa AFC/M23 wasohoye itangazo wamagana igitero cy’ibisasu cyagabwe ku nama yabereye i Bukavu ku wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2024, inama yari iyobowe na Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23. Iki gitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane, ndetse kivugwaho no kuba cyarateguwe hagamijwe kwica Nangaa.

Perezida wa M23 akaba n’umuyobozi wungirije wa Alliance Fleuve Congo (AFC), Bertrand Bisimwa, yavuze ko iki gikorwa cy’ubwicanyi cyateguwe na Leta ya Felix Tshisekedi, ashingiye ku butumwa bwari bwakwirakwijwe mbere yo kugaba igitero, aho ababwoherezaga bagaragazaga intego yo guhitana Corneille Nangaa.

Bisimwa kandi yavuze ko iperereza rya mbere ryagaragaje ko ibisasu byakoreshejwe muri iki gitero bisanzwe bifitwe n’ingabo z’u Burundi, bikaba byaranakoreshejwe mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 n’ingabo za Leta.

AFC/M23 yatangaje ko muri iki gitero hapfiriyemo abasivile ndetse n’abagabye igitero ubwabo, ndetse ko babiri muri bo bamaze gufatwa. Bemeje ko abari inyuma y’iki gikorwa bagishakishwa kandi ko batazihanganira ubu bwicanyi.

Kugeza ubu, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiragira icyo ivuga kuri iki gitero cyabereye i Bukavu.



Izindi nkuru wasoma

Intambara yakomereje mu nkambi ya Mikenke: FARDC yagabye igitero si musiga ku Banyamulenge.

Ngoma: Imisanzu ya ‘Ejo Heza’ yaburiwe irengero? Abaturage batagira ingano barasaba ibisobanuro.

U Burundi bwagize icyo buvuga ku gitero cyagabwe mu nama ya AFC/M23 i Bukavu.

Gihitanye abaturage benshi: M23 yamaganye igitero cy’ubwicanyi cyagabwe i Bukavu.

DRC: Igituma abaturage ba Uvira batishimira igaruka ry’Abapolisi babasize mu mage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-27 16:59:34 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gihitanye-abaturage-benshi-M23-yamaganye-igitero-cyubwicanyi-cyagabwe-i-Bukavu.php